AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Senateri Bishagara Kagoyire Thérèse witabye Imana ni muntu ki?

Inkuru y’urupfu rwa Senateri Bishagara Kagoyire Therese yamenyekanye ku kuri uyu wa Mbere tariki 08 Nyakanga 2019.Binyuze mu itangazo ryashizweho umukono na Perezida wa Sena y’u Rwanda Makuza Bernard.

Bishagara Kagoyire ni muntu ki?

Bishagara Kagoyire Thérèse yavutse kuwa 25 Ukuboza 1952. Yari yaratorewe guhagararira Intara y’uburengeerazuba mu nteko ishingamategeko .

Yari afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ibinyabuzima (Molecular Biology Sciences).

Yayoboye itsinda ry’ubushakashatsi muri PNLS/CNLS HIV/AIDS Center mu 1995-1996, yabaye umuyobozi wa KHI (Kigali Health Institute muri 1996-2004); umwarimu udahoraho mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR) mu 1999-2003.

Hagati ya 2008-2011 yabaye umuyobozi ku rwego rw’igihugu w’umuryango JHPIEGO /MCHIP ushamikiye kuri Johns Hopkins University (USAID), umujyanama mu bya tekiniki muri gahunda ya PSI mu 2005-2006.

Mu 2006 kandi yabaye umujyanama mu bya tekiniki muri Save the Children-UK, aba Perezida wa Profemmes Twese -Hamwe na COCAFEM /Great Lakes (2007-2011).

Yabaye mu nama y’ubutegetsi y’icyari ikigega gishinzwe gutera inkunga ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze cyaje guhinduka Ikigo gishinzwe iterambere mu nzego z’ibanze (LODA) mu 2007-2011. Yari umwe kandi mu bagize inama y’ubugetsi ya ASSETIF (Association d’Execution des travaux d’interet public) mu 2008-2011.

Mu 2007-2011 yabaye umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), yari umwe mu bashinze akaba no mu nama y’ubutegetsi ya FAWE Rwanda, kuva mu 1997. Kuva mu 2008-2011 kandi yabaye umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya White Ribbon Alliance igamije kurengera ubuzima bw’abagore n’abana.

Kuva mu Ukwakira kugeza ubwo yitabaga Imana, Senateri Bishagara yari umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena, aho yari umwe mu bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano.

Senateri Bishagara Kagoyire Therese yitabye Imana kuri uyu wa Mbere, aguye mu bitaro bya John Hopkins biri muri Baltimore mu Mujyi wa Maryland muri Leta zunze Ubumwe za Amerika aho yivurizaga.

Bishagara  Kagoyire  Therese yitabye Imana ku mwaya 67 y’amavuko.

Ibaruwa imenyesha urupfu rwa Senateri Kagoyiure iriho umukono wa Perezida wa Sena
Ibaruwa ibika urupfu rwa Sebnateri Bishagara Kagoyire Therese
Twitter
WhatsApp
FbMessenger