Sena y’u Rwanda iri gusuzuma ibyavuzwe ku midugudu Leta yubakira abaturage
Ni kenshi na kenshi byagiye bivugwa ko midugudu Leta yubakira abaturage imyubakire yayo idahwitse ari nayo mpamvu usanga hamwe na hamwe bivugwa ko amazu ahita yangirika , ibi byatumye hashyirwaho komisiyo yihariye yiga kuri iki kibazo.
Iyi ni gahunda izibanda ku midugudu y’icyitegererezo n’indi Leta y’u Rwanda yatujemo abantu banyuranye badafite aho baba mu rwego rwo kuzamura imibereho yabo.
Itangazo ryaturutse muri Sena y’u Rwanda, rivuga ko Abasenateri bazasura imidugudu 63 yo mu Turere twose tw’Igihugu mu gihe cy’ibyumweru bibiri.
Senateri Mureshyankwano Marie Rose Perezida w’iyi Komisiyo idasanzwe, yavuze ko nubwo gahunda ya Leta y’u Rwanda yo gutuza abaturage mu midugudu yafashije mu kwihutisha iterambere no kuzamura imibereho y’abayitujwemo muri rusange, imwe mu midugudu igaragaramo ibibazo birimo ibijyanye n’inyubako ‘zangirika vuba‘, umwanda, abaturage badafata inzu neza n’ibindi, ari na yo mpamvu Sena yashyizeho iyi Komisiyo kugira ngo ibicukumbure, aho bikenewe gukosorwa bikorwe hakiri kare.
Nyuma yo gusura bariya baturage, Abasenateri bazagirana ibiganiro n’abayobozi b’Uturere hareberwa hamwe ibyavuye muri iyi gahunda yatangiye kuri uyu wa mbere taliki 10 Mutarama.
Inteko Rusange ya Sena yo taliki ya 01 Ukuboza 2021 yashimye intambwe imaze guterwa mu gutuza abaturage mu midugudu, ariko isanga hari n’ibibazo bikigaragara Sena ikwiye gucukumbura ishyiraho Komisiyo idasanzwe igizwe n’Abasenateri batandukanye.
Abasenateri bashyizwe muri iyi gahunda barimo ; Senateri MURESHYANKWANO Marie Rose (Perezida); Senateri NSENGIYUMVA Fulgence (Visi Perezida); Senateri Dr. HAVUGIMANA Emmanuel; Senateri KANZIZA Epiphanie; Senateri MUPENZI George; Senateri UWERA Pélagie.
Kuri uyu wa Mbere, Komisiyo Idasanzwe ya Sena yatangiye gahunda yo gusura imidugudu y’icyitegererezo hirya no hino mu Rwanda mu rwego rwo kumenya ibibazo biyigaragaramo byagiye bivugwa hirya no hino mugihugu batangiriye mu Turere twa Nyaruguru, Huye na Gisagara.