Semuhungu w’umutinganyi akomeje kwendereza itangazamakuru ashaka ko rimuvugaho
Semuhungu Eric w’umutinganyi yigambye ko kuba aryamana n’abagabo bagenzi be bimukijije anihanangiriza abirirwa bamucunga banamucira imanza.
Uyu musore usanzwe aba muri Amerika muri Gashyantare uyu mwaka wa 2017 nibwo yasangije abakunzi be ku rukuta rwa Facebook ko yishimira imyaka ibiri yari amaranye n’umugabo mugenzi we Ryan ndetse yanavugaga ko kuri we ari impano ikomeye Imana yamuhaye.
Urukundo rw’uyu musore n’uyu mugabo rwaje kuzamo kidobya ubwo yapfushaga uyu umukunzi we muri kamena 2017, icyo gihe yatangaje ko ari agahinda gakomeye ndetse bikaba igikomere mu buzima adashobora kuzakira, kubera kubura umugabo yari yarahariye ubuzima bwe.
Semuhungu kuri ubu akomeje kwibasira abanyamakuru bamwandika ndetse yanavuze ko hari bamwe bamwaka ruswa kugira ngo batamwandikaho, yavuze ko bimurambiye ndetse anatangaza ko kugeza ubu nta wakamuciriye urubanza kubera ko buri wese agira amahitamo ye , yanabwiye umwe mu bamukurikira ko ikibuno cye kimukijije undi ari mu magambo gusa akicariye.
Abinyujije kuri Facebook yagize ati”Ndashaka kubwira abantu mwese mwirirwa mushikoroje kuri account zanjye mushaka kumenya ubuzima mbayeho nkaho nabahaye akazi ko kumenya ubuzima mbayeho ndashaka ko munshyira hasi. Mwahereye cyera munshyira mu itangazamakuru nkaceceka gusa ibi ndabirambiwe.
Ese kuki muvugira mu matama tama iyo nje mu Rwanda ko ntawe urabibwira ijisho kuri ndi?Eric ni ipede?
yes ni ipede
Eric aryamana nabahuje ibitsina?
Yes arabikora
Ese Eric ni umutinganyi?
Yego ni umutinganyi
So igihe niki ndashaka ko izi mburamukoro zigize abarinzi banjye ko munshyira hasi
Niba nanjye umugabo yarankunze nanjye ndamukunda dukora marriage bamwe muri mwe mutazapfa mukoze bamwe muri mwe mwaheze iwanyu nukwirirwa mucira bagenzi banyu imanza zidashira nkaho mwe muri abatagatitu.
Ese ubundi Isodoma nigomora mwariyo?
Twarabanye nubwo Imana yamwisubije gusa twagiranye ibihe byiza mu myaka twamaranye ansigira etage yo guturamo ngo ntazarara hanze ansigira imodoka zokugendamo ngo sinzagende namaguru!
Kandi muri mwe muhangayikishijwe nubuzima tubayemo kandi bamwe muri mwe muhanganye nubuzima so ni mutuze ibihe birasimburanwa, kandi mbere yuko utokora ijisho ryamugenzi wawe uhera kuryawe.
Sijya pfa kuvuga nabi cyangwa gutukana gusa ndashaka kuzahangana nizi ngirwa nyamakuru zigize bamenya ndashaka kuzabakoza isoni isi ikabota. Kuko mukeneye ubunyamwuga mukareka ubugoryi mufite bamwe muri mwe mwansabye ruswa ngo mutanshyira mu ibinyamakuru byanyu ndayabima bamwe mwansabye interview ndazibima so reka nze mbajyane muri RMC maze turebe ibyangombwa byanyu byakazi!!
Sinagusabye ubucuti kuri Facebook so niba utishimye kubera njye block me right now kubera ko uzashyiraho ubugoryi kuri account yanjye nkagusubiza nabi bikakubabaza.”
Gusa hakomeje kwibazwa mu by’ukuri icyo uyu musore agambiriye, kuko nta munyamakuru wigeze amutuka, ikindi ashobora kuba ari gushaka gukomeza kumenyekana no kwerekana ko hari benshi bifuza kuvugana nawe kandi ari ukubeshya. Kuko nta gihamya yatanze igaragaza abamwatse ruswa.
Mu mwaka wa 2015, nibwo Semuhungu Eric wakuriye mu mujyi wa Kigali, yagiye muri Afurika y’Epfo maze aza kuhamenyanira na Ryan Hargrave ukomoka muri Amerika, barakundana kugeza bemeranyijwe kubana uyu Semuhungu akaba umugore hanyuma uwo muzungu akaba umugabo. Aba bombi banakoze ibirori by’ubukwe bwabo bambara nk’abasezeranye. Gusa kubw’amahirwe make uyu mugabo yaje kwitaba Imana muri kamena uyu mwaka.
Dore ubutumwa Semuhungu yanditse kuri facebook:
Semuhungu Eric na Ryan Hargrave bari barashakanye