AmakuruImyidagaduro

Selena Gomez na Demi Loveto nti bacana uwaka

Abahanzi babiri bakomeye muri Leta zunze ubumwe za Amerika Selena Gomez na Demi Lovato bakuze ari inshuti kuva bakibyiruka kugeza babaye abahanzi mpuzamahanga,bakomeje kugaragaza kutumvikana hagati yabo babicishije mu maso y’abakunzi babo bakoresha urubuga rwa Instagram.

Uku kutumvikana hagati y’aba bombi gukomeje kubera amayobera abakunzi babo, mu gihe nyamara igihe kirekire aba bombi bakundaga kugaragarizanya ko ari inshuti z’akadasohoka.

Mu minsi ishize, Selena Gomez yahagaritse gukurikira (unfollow)  Demi Lovato kuri Instagram. Kuri uyu wa 16 Ugushyingo, Demi Lovato na we yahisemo kuhagarika gukurikira Selena Gomez.

Bamwe mu bakurikiranira hafi ibikorwa bya Demi Lovato bavuze ko nta cyo banenga uyu muhanzi kazi kubera icyemezo yafashe.

Ati” Ntiyari asanzwe amukurikira ahubwo Gomez akurikira abo bafatanya mu by’ubucuruzi nka Pumawomen n’abandi.”

Ku rundi ruhande abandi bavugaga ko Demi Lovato yaba yabitewe no kunywa ibiyobyabwenge cyane ko hashize amezi atatu avuye mu kigo cyita ku babaswe n’ibiyobyabwenge.

Uretse ibyo abantu bakeka, Demi Lovato ntyashatse kugira icyo atangariza Hollywoodlyfe ubwo yamwegeraga ngo agire icyo atangaza kuri uku kutumvikana.

Demi Lovato nawe yaretse gukurikira Gomez kuri Instagram
Selena Gomes na Lovato nti bagicana uwaka
Twitter
WhatsApp
FbMessenger