Seka Live: Umunyarwenya ukomeye muri Zimbabwe yageze i Kigali kwifatanya n’abarimo Rusine, Nkusi Arthur n’abandi
Umunyarwenya Carl Nkube wo mu gihugu cya Zimbabwe yageze i Kigali, aho yitabiriye igitaramo cy’urwenya ‘Seka Live’ kigiye kuba ku nshuro ya mbere muri uyu mwaka.
Uyu mugabo wabaye umubyaza yageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali, kuri uyu Gatatu tariki 25 Gicurasi 2022.
Nkusi Arthur aherutse kubwira INYARWANDA ko Carl Ncube azagera mu Rwanda mbere y’uko umunsi w’igitaramo ‘Seka Live’ ugera bitewe n’uko hari ‘izindi gahunda azaba ajemo mu Rwanda’.
Carl Nkube yakiriwe na Arthur Nkusi, Patrick Rusine na Fally Merci bazahurira ku rubyiniro mu gitaramo kizabera kuri M Hotel.
Ageze mu Rwanda mbere y’umunyarwenya Loyiso Madinga wo mu gihugu cya Afurika y’Epfo nawe utegerejwe muri Seka Live.
Ibi bitaramo by’urwenya bya ‘Seka Live’ binyura umubare munini bitegurwa na Arthur Nation. Igitaramo cya mbere cya ‘Seka Live’ kizaba ku wa 29 Gicurasi 2022.
Carl Joshua Ncube afatwa nka nimero ya mbere mu banya-Zimbabwe batumye urwenya ruterwa n’umuntu umwe [Stand up comedy] rwo muri iki gihugu rumenyekana.
Amaze gutera urwenya mu bihugu birimo Australia, Indonesia, Malaysia, Myanmar, Singapore, USA, Nigeria, Kenya, Uganda, Zambia, Malawi, Botswana, Namibia n’ahandi.
Ndetse yitabiriye amaserukiramuco arimo nka ‘Nite of a Thousand laughs’, ‘Johannesburg International Comedy Festival’, ‘Harare International Comedy Festival’, ‘Soweto Comedy Festival’, ‘Africa Laugh Festival’ n’andi.
CNN yigeze gutangaza ko Carl w’imyaka 42 y’amavuko ari isura nshya y’uruganda rw’urwenya muri Zimbabwe. Kandi yatumye igihugu cye kimenyakana.
Mu Ukwakira 2021, Carl Joshua Ncube yatangaje ko yagiranye ibiganiro n’umugore we Nelsy Mugadza-Ncube biganisha kuri gatanya (Divorce). Ni nyuma y’uko hari hashize iminsi micye bakoze ibirori byo kwishimira imyaka 9 bari bamaranye.
Yanditse kuri konti ye ya Facebook, avuga ko ari kunyura mu bihe bikomereye intekerezo ze. Ariko ‘hari icyizere cy’uko urugo rwanjye rwakongera gukomera’. Yavuze ko ibiganiro yagiranye n’umugore we byavuyemo ‘gutandukana’.