Sefu waciwe mu kipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yagaragaye abyinana n’inkumi eshatu
Niyonzima Olivier bita Sefu wahagaritswe igihe kitazwi mu kipe y’Igihugu ‘Amavubi’ kubera imyitwatire idahwitse, yagaragaye abyinana n’inkumi eshatu muri Kenya aho akiri.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri ni bwo ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, ryatangaje ko Niyonzima Olivier yahagaritswe igihe kitazwi mu kipe y’Igihugu ’Amavubi’ kubera imyitwatire mibi.
FERWAFA yemeje aya makuru mu butumwa yanditse kuri Twitter yayo.
Iti: “FERWAFA iramenyesha abanyarwanda bose ko NIYONZIMA Olivier ahagaritswe igihe kitazwi “undetermined” mu Ikipe y’Igihugu kubera imyitwarire idahwitse. Tuboneyeho kumenyesha abo bireba bose ko FERWAFA itazihanganira uwo ari we wese uzagaragaza imyitwarire mibi mu Mavubi.”
Seif usanzwe akinira ikipe ya AS Kigali ni umwe mu bakinnyi Amavubi yari yiyambaje mu mukino wa nyuma wo mu tsinda E w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi yatsinzwemo na Kenya ibitego 2-1, ndetse ni na we watsinze igitego cy’impozamarira ku munota wa nyuma 56 w’umukino.
Amakuru aturuka mu kipe y’Igihugu avuga ko uyu mukinnyi nyuma y’umukino yasohotse muri hoteli Amavubi yari acumbitsemo akerekeza ahantu hatazwi, nyamara abakinnyi bari babujijwe gusohoka.
Amakuru yamaze kujya hanze ni uko Sefu yataye bagenzi be muri Hoteli akigira muri kamwe mu tubyiniro two mu mujyi wa Nairobi.
Amashusho yagiye hanze TERADIGNEWS.RW yashoboye kubona, yerekana uyu musore yizihiwe n’inkumi eshatu bikekwa ko bararanye barya ubuzima.
Mu gihe ikipe y’Igihugu yamaze guhaguruka i Nairobi, amakuru avuga ko AS Kigali Sefu akinira yamaze kumwoherereza itike y’indege akaza kugera i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri.