Sebukwe na nyirabukwe ba Trump bahawe ubwenegihugu bwa Amerika
Kuri uyu wa gatanu, ababyeyi ba Melania Trump, umugore wa perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump bahawe ubwenegihugu bwa Leta zunze ubumwe za Amerika, mu muhango wakozwe rwihishwa.
Mu busanzwe aba bombi bari basanzwe ari abanya Slovenia, gusa babaga muri Amerika binyuze muri tombora ya Green Card, iyi akaba ari tombola iha amahirwe abanyamahanga yo kujya gutura muri Leta zunze Ubumwe za Amerika. Amakuru avuga ko Viktor Knavs na Amalija Knavs bafashijwe kujya gutura muri Amerika n’umukwe wabo Donald Trump, ndetse n’umukobwa wabo Melania.
Michael Wildes, umuvugizi wabo yavuze ko kuri uyu wa kane ari bwo barahiriye kuba Abanyamerika, mu muhango wabereye i New York.
Sebukwe na Nyirabukwe ba Trump bahawe ubwenegihugu, mu gihe Perezida Trump yakunze kumvikana yamagana icyo yiseurukururane rw’abajya kuba muri Amerika bitwaje kugirana isano n’imiryango yabo ibayo, akavuga ko ahubwo uwemerewe kubayo ari ubifitiye uburenganzira.
Perezida Trump ananenzwe cyane ku kuntu ukuntu yibasira abimukira ndetse n’amategeko ajyanye na bo, akavuga ko ari ay’ubucucu. Kuba yahaye ba sebukwe ubwenegihugu hari ibyo batujuje abantu batangiye kubifata nko kuzana amarangamutima.
Amategeko agenga abinjira n’abasohoka muri Amerika avuga ko aba bari bakwiye guhabwa ubwenegihugu mu gihe bari kuba bamazeyo byibura imyaka 5, ndetse n’amezi byibura 11 bamara biga ku busabe bwo kubona ubwenegihugu.
umwunganizi mu mategeko wa sebukwe na nyirabukwe ba Bwana Trump yabwiye abanyamakuru ko ingingo ijyanye no kuba bari bamaze imyaka itanu muri Amerika yo bari bayujuje, gusa yirinda kugira ibindi arenzaho.
Viktor Knavs, sebukwe wa Bwana Trump, yari asanzwe ari umucuruzi w’imodoka mu mujyi wa Sevnica iwabo muri Slovenia, mu gihe umugore we Amalija Knavs yakoraga mu ruganda rukora imyenda.