AmakuruImyidagaduro

Se w’umuhanzikazi Britney Spears yatangiye gukorwaho iperereza

Nyuma y’igihe gito Se wa Britney Spears witwa Jamie Spears amaze yatswe uburenganzira bwo gukomeza kugenzura umutungo w’uyu mukobwa we, yatangiye gukorwaho iperereza.

Iri perereza rigamije kukureba uko uyu musaza yakoresheje uwo mutungo ubwo yari awufite mu mabokoye aburagiriye umukobwa we.

Mu iperereza riri gukorwa n’uwunganira Britney Spears mu by’amategeko, Mathew Rosengart, wazanye abandi banyamategeko bagomba gucukumbura ku ikoreshwa ry’umutungo w’uyu muhanzikazi yaba uwimukanwa cyangwa amafaranga.

Muri aba harimo kandi inzobere Robert Mueller wakoze iperereza ku ruhare rw’u Burusiya mu matora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabaye mu 2016 ubwo Donald Trump yatsindaga.

Ikinyamakuru Buzzfeednews cyatangaje ko Mathew Rosengart yavuze ko mu gihe iperereza rizagaragaza ko Jamie Spears yaba yarakoresheje mu buryo budahwitse umutungo w’umukobwa we cyangwa akaba hari ibindi bintu bigaragaza ko yitwaye nabi mu gihe yari afite inshingano zo gukurikirana umukobwa we, azajyanwa mu nkiko.

Mu minsi ishize nabwo yigeze kumvikana agira ati “Navuze ko njye na sosiyete yanjye tugiye tugiye kuva imuzi ibyo Jamie Spears n’abamufasha bakoze. Byaratangiye ndetse kandi bizakomeza tutitaye ku gihe bizatwara kugira ngo Britney abone ubutabera.”

Uyu mugabo akomeza avuga ko mu gihe Spears yaba ashobora kugaragaza uko se yagiye ananirwa gukoresha mu buryo bukwiriye amafaranga ye, akamurya imitsi cyangwa se akamuhohotera azabiryozwa nta kabuza, kugira ngo bibere isomo abandi.

Hagati ya 2007 na 2008, Britney Spears yafashwe n’uburwayi bwo kwigunga no guhuzagurika mu bwonko bwatumye se aba umwe mu bakurikirana ubuzima bwe bwa buri munsi, akanamufasha gucunga umutungo we.

Mu mpera za Nzeri 2021 nibwo se wa Britney yambuwe uburenganzira bwo gukomeza kumufatira imyanzuro no gukurikirana ubuzima bwe bwa buri munsi [Conservatorship].

Britney Spears w’imyaka 39, ni umwe mu bahanzi b’ibihangange ku Isi mu njyana ya Pop.

Ku wa 8 Ukuboza nibwo Britney azasubira mu rukiko aburana ku bijyanye n’uko imitungo yagiye ikoreshwa.

Nyuma y’igihe gito yambuwe uburenganzira bwo kugenzura imitungoby’unukobwa we, Se wa Britney Spears arigukorwaho iperereza
Umunyamategeko wa Britney Spears yatangiye gukora iperereza
Twitter
WhatsApp
FbMessenger