AmakuruImyidagaduro

Se w’umuhanzi Diamond Platnumz yavuze isano risigaye hagati yabo

Se w’umuhanzi Diamond Platnumz witwa Abdul Juma yavuze ko nyuma y’urwango rukomeye rumaze kugaragara hagati ye n’umuhungu we, ubu basigaye babana nkaho nta cyo bapfana cyangwa nk’aho nta wigeze kumenya undi.

Uyu mugabo yatangaje aya magambo nyuma yo kumva ko umuhungu we yatashye inzu nshya azajya abamo n’umukunzi we mushya, Tanasha Donna Oketch.

Aganira n’ikinyamakuru Ijumaa, uyu mubyeyi yavuze ko iby’ubuzima bwa Diamond abibona ku mbuga nkoranyambaga, ko nta mubano uri hagati ye n’umuhungu we.

Ati “ Urabizi ko njye n’uriya muryango turi abantu babiri batandukanye. Nababonye barimo kurya iraha mu nyubako nshyashya  Diamond yujuje. Njye sinatumiwe, ariko ibyo ntibimpanagyikisha kuko njye na we hasigaye izina gusa.”

Abdul Juma avuga ko n’ubwo abanye n’umuhungu we gutyo, ibi bidakuyeho kuba bombi bazi ukuri.

Ati “ Njye nziko mfite umwana witwa Diamond na we aziko afite se ari we njyewe, gusa nta kintu na kimwe duhuriraho.”

Se wa Diamond yakunze kumvikana mu bitangazamakuru avuga uburyo umuhungu we atamureba n’irihumye. Ni mu gihe umuhungu we adakozwa ibyo kwiyegereza se kuko ngo yamutaye akiri muto.

Uyu mubyeyi we akomeje gutakamba avuga ko imibereho ye ihagaze nabi mu gihe uyu muhungu we, asigaye abarizwa mu bahanzi bamaze kugira agatubutse muri Afurika y’Uburasirazuba.

Se Wa Diamond ahamya ko ari nkaho nta sano agifitanye n’umuhungu we
Twitter
WhatsApp
FbMessenger