Schwarzenegger yatangaje uko ubuzima bwe bumeze nyuma yo kubagwa umutima
Schwarzenegger wabaye ikimenyabose mu gukina Filime I Hollywood yatangaje ko yorohewe nyuma yo kuva mu bitaro aho benshi bakekaga ko atazakira ndetse hakanasohoka ibihuha bivuga ko yitabye Imana.
Liyetena Arnold Schwarzenegge w’imyaka 70 y’amavuko yaguye muri koma kubera indwara y’umutima , ajyanwa kwa mu ganga ariko bamwe m,u nshuti ze za hafi batangaje ko ijambo ryua nyuma yavuze ryagiraga riti” Nzagaruka” , yari amaze iminsi ari m u bitaro I Los Angeles muri Leta zunze ubumwe za Amerika .
Nkuko umuvugizi we Daniel Ketchell yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Werurwe 2018, nyuma yo kubagwa umutima Schwarzenegger ni muzima ndetse yorohewe , nkuko yari yarabivuze mbere yo kugwa muri koma , anavuyemo yagize ngo ijambo rya mbere yavuze ryagiraga riti:” Ndagarutse”.
Schwarzenegger wamenyekanye muri filime zitandukanye nka “Terminator” na “Predator” yabazwe umutima abaganga bamwitaho amasaha menshi ndetse banamuhindurira imijyana n’imigarura y’amaraso [Valves]ari nabyo byatumye yongera kumera neza nkuko ibinyamakuru byo muri Amerika bibitangaza.
Schwarzenegger yaherukaga kugira ikibazo nk’iki mu myaka 21 ishize, ubwo aheruka guhura n’ikibazo cy’umutima mu 1997, baramubaze arakira ariko yanga ko bamuhindurira iyi mijyana none kur’iyi nshuro yemeye barayihindura nkuko umuvugizi yabitangarije abanyamakuri muri Amerika.
Daniel Ketchell yagize ati: ” Icyo gihe mu 1997 ntabwo twari tuzi ko igihe kizagera bakamuhindurira imikaya n’imigarura y’amaraso mu mutima , yumvaga azakomeza akiberaho nta kibazo, ariko yahisemo ko bayindura iyi nshuro. Mu gukora iki gikorwa hari ikipe y’abaganga bamwitagaho. Igikorwa cyo guhindurira Guverineri Schwarzenegger iyi mijyana n’imigarura y’amaraso rero cyagenze neza ubu nta kibazo afite n’ubwo Atari yava mu bitaro ngo atahe ariko ari koroherwa ”
Schwarzenegger yaherukaga gushyira igitabo yanditse k’ubuzima bwe cyitwa “Total Recall: My Unbelievably True Life Story” , aha yavugaga uburyo yagiye kubagwa umutima bwa mbere yabigize ibanga kuko atabibwiye umugore we Maria Shriver kuko yamubwiye ko agiye mu biruhuko muri Mexico kandi agiye kubagwa.
Mu kiganiro kingana n’iminota 60 yagiranye na CBS’s yavuze ko umuganga we yamubwiye ko yakoze ibikorwa by’abasazi kubera ko yagiye kubagwa atabibwiye umugore we kandi byari no kumuvuramo urupfu.
Schwarzenegger yatorewe Guverineri wa Leta ya California mu 2003 , uyu abantu bamuzi muri filime nyinshi nka The Terminator yakinnye mu 1984 , iyitwa Commando, Raw Deal, The Running Man, Twins, Total Recall, Kindergarten Cop, Last Action Hero, Jingle All the Way, The 6th Day na The Expendables II.