Sauti Sol , Bruce Melodie na Charly&Nina bataramiye abitabiriye isozwa ry’inama ya ‘Africa Green Growth Forum’
Mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira tariki 01 Ukuboza 2018 urubyiruko ruturutse impande z’umujyi wa Kigali n’abandi bitabiriye Inama yiga ku iterambere ry’ibidukikije ‘Africa Green Growth Forum’ bataramiwe bikomeye n’abanyamuziki bo mu Rwanda ndetse n’itsinda ry’abanyamuziki ryo muri Kenya.
Iyi nama yiga kubidukikije yatangiye kubera mu Rwanda ku wa 26 Ugushyingo 2018 yasozjwe kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Ugushyingo 2018. Ni inama kandi isize hashimiwe abagize uruhare mu kubungabunga ibidukikije barimo Abanyamakuru, Abikorera, Inganda, Inzego za Leta n’abandi.
Urubyiruko rw’i Kigali rwahawe imodoka zigera kuri 4 zirutwara mu gitaramo cya Sauti Sol ku buntu , izi modoka zavaga kuri Sitade Amahoro zatwaraga urubyiruko rwifuzaga kujya mu gitaramo cya Sauti Sol ku buntu, icyobasabwaga yari indangamuntu gusa bakerekezaa ahabereye igitaramo Intare Conference Arena .Igitaramo cyatangiye saa 18h:32’
Igitaramo gitarangira Sebeya Band niyo yabanje gususurutsa urubyiruka rwari rwitabiriye iki gitaramo ubundi Charly&Nina bakurikiraho mu muziki wa Live babifashijwemo na Sebeya Band (Itsinda ry’abanyamuziki bize mu Inshuri rya Muzika ku Nyundo ubu ryimuriwe Muhanga).
Bruce Melodie wari ukumbuwe cyane yagiye kurubyiniro aririmba zimwe mu ndirimbo ze zitandukanye amara umwanya mu munini aririmba yerekana ubuhanga mu muririmbire ye ikundwa n’abatari bake.
Sauti Sol ijya kurubyiniro habayeho ikibazo cy’amajwi atasohokaga neza dore ko bari babanje guhindura bimwe mu byuma byari bihari. Umwe mubasore bagize iri tsinda ry’abanyamuziki bo muri Kenya yasabye imbabazi avuga ko batunguwe n’uburyo amajwi ari gusohoka.
Gusa Suati Sol ntibakajwe n’ibyuma bitakoraga neza bakomeza igitaramo cyanyuze benshi baririmba indirimbo zabo zitandukanye nka “Nerea”, .”Live and Die in Africa”, “Africa” bakoranye na Yemi Alade, “Unconditionaly bae” , “Short N Sweet” , “Kuliko jana” n’izindi Gusa ,icyatunguranye ni uburyo abantu basohotse ari benshi Sauti Sol ikiri kuririmba igitaramo kitararangira.
Sauti Sol itsinda rigizwe n’abasore bane (Bien-Aimé Baraza, Willis Chimano, Savara Mudigi, Polycarp Otieno, ) yapfundikiye iki gitaramo ku isaha ya sita z’ijoro .