Saudi Arabia: Abagore bishimiye bikomeye kwemererwa gutwara imodoka ku mugaragaro. – AMAFOTO
Arabie Séoudite nk’igihugu cyari gisigaye kitemereraga abagore gutwara imodoka , kuri ubu iki gihigu cyatunguranye cyemera guha abagore uruhushya rwo gutwara imodoka.
Kuri iki cyumweru abagore babifitiye ubushobozi biriwe mu mihanda yo mu migi itandukanye y’iki gihugu batwaye imodoko dore ko itangazo ribemerera gutwara imodoka ryasohotse ku munsi wo ku wa Gatandatu saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Nyuma yo guha uruhushya aba bagore biravugwa ko abagore barenga ibihumbi bashobora kujya mu muhanda batwaye imodoka vuba aha.
Umugore ukora kuri televiziyo Sabika al-Dosari aganira n’ibiro ntaramakuru by’abafaransa yavuze ko uyu munsi ushobora kuzashirwa mu mateka y’abagore muri Arabie Séoudite. “Ni umunsi w ‘amateka ku bagore ba Arabie Séoudite,”
Arabie Séoudite cyari cyo gihugu ku Isi kitemereraga abagore gutwara imodoka, kuba gitanze uruhushya birongera umubare w’imirimo ku bagore bakiriya gihugu. Kuri ubu bakabe bemerewe gukorera uruhusya rwo gutwara ikinyabiziga ku mugaragaro mugihe abandi barukuraga hanze y’igihugu ariko ntibemererwe gutwara muri iki gihugu.
Uru ruhushya / uburenganzira bwahawe aba bagore buje busubiza icyufuzo cy’ abagore benshi bagiye baryanya iri itegeko ryababuzaga gutwara imodoka dore ko hari n’ababikoraga bagafungwa muri abo bapfunzwe barimo uwitwa Loujain al-Hathloul, wamenyekanye cyane mu kurwanira uburenganzira bw’abagore bw’uko nabo bashobora gutwara imodoka.