Sarpong yavuze icyo yasaba Perezida Kagame bahuye ndetse anakomoza ku bukwe bwe
“Ningira amahirwe ngahura na Perezida Paul Kagame nzishima cyane, sinzi icyo navuga. Aratangaje, yahinduye u Rwanda ku buryo rusa neza n’u Burayi. Ibihugu byinshi by’i Burayi ntibibona ko aha haruta tumwe mu duce twinshi twabo. Duhuye namubwira nti ‘Wampa ku bwenge bwawe kugira ngo nyuma y’umupira w’amaguru nzabukoreshe mu buzima bwange?”
Michael Sarpong ukinira Rayon Sports mu kiganiro yagiranye na IGIHE ibi ni byo yavuze ko yasaba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda , Paul Kagame, mu gihe baba bahuye.
Uyu musore ukomoka i Accra muri Ghana ufite imyaka 23 y’amavuko yavuze ko anateganya gushaka ubwenegihugu bw’u Rwanda akaba yazanakinira ikipe y’igihugu Amavubi kubera ko ari mu rukundo n’umunyarwandakazi, gusa ariko ntabwo ari Asinah.
Icyakora, Sarpong yemeye ko mu minsi yashize yakundanye n’umuhanzikazi Asinah gusa ariko ibyavugwaga ko yanakundanyeho n’uwitwa Strawberry ari ibihuha ndetse ngo ntabwo amuzi.
Ati” Nabonye abakobwa benshi b’Abanyarwanda, ni beza cyane. Sinzi aho bituruka, nta bukwe mfite ibyo n’ibinyoma. Hari uwo turi kuvugana, nibicamo muzabimenya. Ni iby’ingenzi mu buzima bwacu, umuhungu agomba kuba afite umukobwa bakundana.”
Yakomeje agira ati “Nari ndi kumwe na Asinah mu minsi ishize ariko ubu ntitukiri kumwe. Strawberry ntabwo muzi, ni inde? Ashobora kuba yarashakaga gukoresha izina ryanjye kugira ngo amenyekane. Ntabwo nkuzi Strawberry, unyihanganire.”
Michael Sarpong watsinze ibitego 16 muri Shampiyona ishize, amaze gutsinda ibitego bibiri muri uyu mwaka w’imikino, ku mukino wahuje Rayon Sports na AS Kigali n’uwo yahuyemo na Bugesera FC. Ni rutahizamu wa Rayon Sports kuva muri Kanama 2018, akaba akomoka mu gace ka Mamprobi muri Ghana.