AmakuruImikino

Sarpong Michael wagarutse i Kigali hari icyo yatangaje kuri Orlando Pirates

Sarpong Michael Rutahizamu w’umunya-Ghana ukinira ikipe ya Rayon Sports,  yaraye ageze i Kigali  avuga ko ibyo kwerekeza muri Afurika y’Epfo ngo ntibyigeze bibaho.

Uyu rutahizamu yageze mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa  24 /Nyakanga  avuga ko avuye mu biruhuko iwabo muri Ghana. Mbere y’uko agaruka i Kigali byari  byavuzwe ko yifujwe cyane n’ikipe ya Orlando Pirates yo muri Afurika y’Epfo, aho byavugwaga ko iyi kipe irimo kumutangaho ibihumbi 150 by’amadorari ndetse akaba yaranerekejeyo gukora ikizamini cy’ubuzima.

Uyu musore akigera i Kigali , mu kiganiro yahaye itangazamakuru yavuze ko  ibyo atabizi kuko yari muri Ghana mu biruhuko kandi akaba atarigeze arenga iki gihugu ngo ajye muri Afurika y’Epfo.

Yagize ati”Ngarutse muri Rayon Sports, njye ndi hano muri Rayon Sports, ntabwo nigeze njya muri Orlando Pirates, njye nari nagiye mu biruhuko muri Ghana, nje ariho mvuye, nta biganiro nzi byigeze biba hagati ya Rayon Sports na Orlando Pirates, ndacyari umukinnyi wa Rayon Sports ngarutse hano i Kigali.”

Sarpong  yakomeje avuga ko agifite umwaka w’amasezerano wa Rayon Sports, akaba aje gukinira iyi kipe cyane ko akiyifitiye amasezerano.

Ku wa 20 Nyakanga ni bwo Rayon Sports yatanze uyu musore ku rutonde rw’abakinnyi izifashisha mu mikino nyafurika ya CAF Champions League.

Michael Sarpong akigera ku kibuga cy’indege i Kigali
Sarpong wabonaga asa n’uwishimiye kugaruka i Kigali

Twitter
WhatsApp
FbMessenger