Sankara na bagenzi be 18, bamaze kujyanwa mu kigo cya Mutobo
Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara na bagenzi be 18, bajyanywe mu kigo cya Mutobo gitangirwamo amasomo yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare, mu gihe Paul Rusesabagina bari muri dosiye imwe agiye kwerekeza muri Qatar mbere yo gusanga umuryango we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Kuwa Gatanu tariki 24 Werurwe nibwo Perezida Paul Kagame yahaye imbabazi imfungwa zirimo Rusesabagina n’abo bari muri dosiye imwe, nyuma yo kwandika basaba imbabazi. Bahise barekurwa Rusesabagina ajyanwa muri Ambasade ya Qatar i Kigali mbere yo gufata urugendo rujya muri icyo gihugu, aho azava yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho umuryango we uba.
Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara na bagenzi be bo bahise bajyanwa i Mutobo guhabwa amasomo, mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe kuko bahoze mu nyeshyamba za MRCD-FLN Rusesabagina yari abereye umuyobozi Mukuru.
Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero, Nyirahabineza Valerie, yemereye Igihe dukesha iyi nkuru ko Sankara na bagenzi be 18 bagejejwe i Mutobo.
Ati “Nibyo, bagezeyo ejo.”
Yavuze ko ari ibisanzwe ko abahoze mu mitwe yitwaje intwaro n’abandi bahoze ari abasirikare, ko iyo basoje ibihano byabo mbere yo kwinjira mu buzima busanzwe bagomba kunyura mu ngando. Ntabwo igihe Sankara na bagenzi be bazamara i Mutobo kiramenyekana gusa abanyura muri icyo kigo bakunze kumaramo amezi ari hagati y’atatu n’atandatu.
Umunyamategeko wa Rusesabagina muri Amerika, Juleanna Glover, yabwiye Igihe ko umuryango w’umukiliya we ufite amatsiko yo kongera guhura na we nyuma y’igihe ari muri gereza.
Ati “Umuryango wa Paul Rusesabagina wishimiye kwakira amakuru yo kurekurwa kwe. Bizeye kongera guhura na we vuba.”
Juleanna yirinze kuvuga ku gihe umukiliya wabo azagerera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nubwo amakuru avuga ko ari vuba cyane.
Rusesabagina na bagenzi be 20 bahamijwe ibyaha by’iterabwoba bikomoka ku bitero umutwe wa MRCD-FLN wagabye mu bice bitandukanye by’u Rwanda, ugahitana ubuzima bw’abaturage ndetse ibyabo bikangizwa.
Rusesabagina yatawe muri yombi mu 2020, ahanishwa igifungo cy’imyaka 20 mu gihe Nsabimana Callixte wari Umuvugizi wa MRCD-FLN we yahanishijwe gufungwa imyaka 15. Imbabazi bahawe ziherekezwa n’andi mabwiriza ku buryo uyarenzeho zishobora guteshwa agaciro, akajya kurangiza igihano yari asigaje.