Inkuru z'amahangaUtuntu Nutundi

Salva Kiir yavuzeko Papa Francis ashobora kuba yarabateye umwaku ubwo yabasomaga ibirenge

Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir Mayardit yavuzeko yatunguwe cyane ndetse akanagira ubwoba ubwo umushumba wa Kiliziya Gatolika Papa Francis yabasomaga ibirenge.

Papa Francis yasomye ku birenge by’abayobozi ba Sudani y’Epfo nk’ikimenyetso cy’uko bagomba kwiyoroshya bakabana mu mahoro.

Papa Francis yasomye ibirenge bya Salva Kiir wa Sudani y’Epfo n’abandi bayobozi ba Sudani y’Epfo ubwo bari bagiye i Vatican kuganira na Papa Francis ku bibazo by’umutekano muke uri muri Sudani, ni umwiherero wabaye muri Mata.

Ibi Salva Kiir yabitangarije mu biganiro yagiranye n’abagize inteko ishingamategeko ya Sudani y’Epfo i Juba, yavuzeko kuba Papa Francis yarabasomye ibirenge bishobora kubabera umugisha mu gukemura ibibazo abanya-Sudani bafite muri iyi minsi cyangwa se bikababera umwaku mu gihe baba bakomeje gukina n’ubuzima bw’abanya-Sudani.

Salva Kiir yabwiye abagize inteko ishingamategeko ati “Nabaye nkukubiswe n’inkuba ubwo nyirubutungane Papa Francis yasomaga ibirenge byacu, byari umugisha yaduhaga ariko bishobora no kutubera umwaku mu gihe twaba dukomeje gukina n’ubuzima bw’abaturage bacu.”

Mu bo Papa Francis yasomye ibirenge harimo Riek Machar utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa salva Kiir,  James Wani Igga, Taban Deng Gai na Rebecca Nyandeng De Mabior. Kugeza ubu Machar wanabaye visi perezida wa Salva Kiir yahunze umujyi wa Juba kubera kutavuga rumwe na Salva Kiir.

Mu ijambo rye, Salva Kiir yasabye uyu Machar kugaruka i Juba bakagirana ibiganiro ibibazo bafitanye bigakemuka.

Yagize ati ” Ndagirango mpe ubutumire Dr Riek Machar agaruke mu rugo. Naramubabariye rwose kandi rwose ntabwo akiri umuntu utavuga rumwe nanjye. Ndahamagarira abitwaje intwaro batavuga rumwe na leta kuza bakifatanya n’ingabo za leta mu kubaka igihugu ndetse no gufungura imiryango y’amahoro muri Sudani, imihanda y’ubucuruzi igakomeza kugendwa.”

Riek Machar  aracyari i Khartoum ndetse yanavuze ko atakomeza imirimo ye nka Visi perezida mu gihe ibibazo by’umutekano muri Sudani y’Epfo bitarakemuka. Biteganyijweko ashobora gusubira i Juba muri uku kwezi agiye gusangira ubutegetsi na leta.

Papa Francis yasomye ku birenge by’abayobozi ba Sudani y’Epfo nk’ikimenyetso cy’uko bagomba kwiyoroshya bakabana mu mahoro

Twitter
WhatsApp
FbMessenger