AmakuruImikino

Salomon Nirisarike ntakitabiriye umukino w’Amavubi na Centre Afrique

Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi Nirisarike Salomon ukinira FC Tubize yo mu gihugu cy’Ububiligi, yavanwe ku rutonde rw’abakinnyi b’Amavubi bagomba kwitegura umukino w’ijonjora ry’igikombe cya Afurika iyi kipe ifitanye na Repubulika ya Centre Afrique kubera uburwayi.

Nirisarike usanzwe ari myugariro ngenderwaho mu kipe y’igihugu Amavubi mu ntangiriro z’iki cyumweru yagize ikibazo cy’ingoma y’ugutwi, iki kibazo kikaba kitamwemerera kwihanganira urusaku rw’indege nk’uko tubikesha urubuga rwa FERWAFA.

Nyuma yo kumenya ko Salomon atakibonetse, abatoza b’ikipe y’igihugu Amavubi bahisemo guhita bamusimbuza myugariro Iragire Saidi wa Mukura Victory Sports.

Amavubi agomba kwakira Repubulika ya Centre Afrique mu mukino wa gatanu w’itsinda H uteganyijwe kubera i Huye ku wa 18 Ugushyingo.

Byitezwe ko ikipe y’igihuugu Amavubi izatangira imyiteguro y’uyu mukino muri iki cyumweru.

Nyuma y’imikino ine imaze gukinwa, Amavubi ahagaze ku mwanya wa nyuma mu tsinda n’inota rimwe ryonyine, amanota 9 inyuma ya Guinea Conakry iyoboye iri tsinda. Ikipe y’igihugu ya Cote d’Ivoire ni yo ya kabiri muri rino tsinda n’amanota 7, mu gihe Repubulika ya Centre Afrique iza ku mwanya wa gatatu n’amanota 4.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger