Salax Awards2019 :Miliyoni 10 zinjiye mu mifuka y’abahanzi babonye ibihembo (+AMAFOTO)
Salax Awards ibihembo byamenyekanye mu myaka yatambutse mu ruganda rw’imyidagaduro hano mu Rwanda ariko biza gusa n’ibicitse intege birahagarara. Nyuma yaho Ikirezi Group yabiteguraga yaje gusinya amasezerano na AHUPA, ariyo yateguye ibihembo by’uyu mwaka byatangiwe muri Kigali Serena Hotel.
Ku cyumweru tariki 31/03/2019 nibwo hari hateganyijwe umuhango wo gutanga ibihembo bya Salax byari bimaze imyaka byarasubitswe.
Ikirezi Group yatangije Salax Awards yagiranye amasezerano y’imyaka 5 na AHUPA, bemeranwa ko AHUPA igiye kujya itegura ibi bihembo ngarukamwaka.
Mu itangwa ry’ibi bihembo mu bahanzi hagiye hagaragaramo ibyo twakita nko gutungurana kuri bamwe , ndetse n’udushya twinshi kubitabiriye uyu mugoroba w’itangwa ry’ibi bihembo.
Ibi birori byo gutanga ibihembo byari biteganyijwe gutangira ku isaha ya saa moya z’umugoroba, gusa ubwo izi saha zageraga, abantu bari bacye cyane, umutuzo ari wose ahabereye ibi birori. Winjiye wabonaga nta bahanzi mu by’ukuri bahari, yaba abari mu bahataniraga ibihembo ndetse no mu bandi batumiwe.
Umuhanzi Mariya Yohana na Muyango bazwi mu njyana gakondo bari bitabiriye iki gikorwa ku masaha yagenwe ariko nyuma yo kubona ko amasaha akomeje kwicuma ntagikorwa ntakimwe kiratangira amasaha menshi, bigeze saa yine aba bahanzi bahagurutse baritahira.
Mu bigaragara icyatumye ibi bihembo bitinda gutangwa byatewe n’uko abantu bari bake cyane baje mu masaha akuze cyane.
Nyuma gato umushyushyarugamba Lion Imanzi yafashe ijambo ashimira abitabiriye uburyo bihanganye dore ko amasaha yari ashize agera kuri ane ubaze isaha yari yaratangajwe ko ibi birori byagombaga gutangiriraho.
Abanyarwenya bazwi nka Daymakers nibo babanje ku rubyiniro basusurutsa abitabiriye Salax Awards. Nyuma yabo hakurikiyeho umwanya wo gutanga ibihembo, bahera ku cyiciro cy’uwitwaye neza mu bagore, gihabwa Queen Cha. Yashimiye Riderman wamufashije agitangira umuziki, label imufasha ndetse n’abafana.
Mbere y’uko batanga ibihembo bya nyuma, Jay Polly utari mu bahatana muri ibi birori yataramiye abari bahari mu ndirimbo ze, Marina nawe aza kumufasha kuririmba indirimbo nshya bahuriyemo.
Igihembo cyakurikiyeho ni icy’umuhanzi uhimbaza Imana, cyegukanwe na Israel Mbonyi wagituye abandi bahanzi bahimbaza Imana. Yvan Buravan niwe wegukanye igihembo cy’umuhanzi mwiza ukizamuka ashimira Uncle Austin ndetse n’abafana be.
Mani Martin niwe yegukanye igihembo cy’umuhanzi mwiza wa gakondo, Itsinda ryahize ayandi ari Active, umuhanzi mwiza wa RnB akaba Bruce Melody, uwa Afrobeat aba Uncle Austin naho uwa hip hop akaba Riderman.
Mu itangwa ry’ibi bihembo habayeho n’umwanya wo kuzirikana abahanzi bitabye Imana ariko bagasiga hari icyo bashyize ku muziki nyarwanda. muri abo harimo; Sentore Athanase, Minani Rwema, Dr Jack, Mwitenawe Augustin, Hirwa Henry, Pappy Safa John, Ganza wakoraga amashusho y’indirimbo, Gatesi Nadege wa Christus Regnat ndetse n’abaririmbyi ba Ambassadors baguye mu mpanuka muri Tanzania.
Habayeho kandi umwanya wo kuzirikana bahanzi nyarwanda baguye muri Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.