Salax Awards: ubuyobozi bwagize icyo buvuga nyuma y’amabaruwa asezera akomeje kwiyongera
Kuri uyu wa Gatatu taliki 06 Gashyantare 2019, nibwo hongeye kugaragara abandi bahanzi batandukanye bikuye mu irushanwa rya Salax Awards, mu gihe ibikorwa byo gutora byari bikomeje.
Amazina amaze gusezera muri Salax Awards ni Christopher, Urban Boys, Charly na Nina, Dj Pius, Oda Paccy na Kina Music irimo (Butera Knowless, Dream Boys, Tom Close, Igor Mabano).
Abo bahanzi bose bamaze kwikura muri iri rushanwa ngo impamvu ni uko batishimira imitegurire yaryo abandi bakavugako batowe batarabanje kubimenyeshwa.
Abategura iri rushanwa rya Salax bo bavuga ko kuvamo kw’aba bahanzi bose, ntacyo bitwaye ndetse nta n’impungenge zikwiye kubaho kuko bitabuza ibyo bateguye kubigeraho kabone n’ubwo hasigaramo mbarwa.
Isiaka Mulemba umwe mu bahagarariye AHUPA yatangaje ko bazakomeza ariko ngo n’ abahanzi bari kuvamo bareke kubeshya kuko benshi muri bo bagiye bavugana nabo mbere.
Ati “ Nta mpungenge dutewe no kuba abahanzi bari kuvamo Salax izaba nicyo nakubwira ubu abo bari kuvamo ni ukubihorera ntabwo abahanzi bose bavamo ngo bikunde abazasigaramo nibo tuzakomezanya….Ahubwo n’ abandi babyifuza bavemo hakiri kare dukomeze urugendo.”
Aho irushanwa rigeze ubu ni uko abahanzi icumi muri buri cyiciro bari gutorwa haba kuri Internet na mu butumwa busanzwe bwa Telefone ngendanwa.
Batanu bazarusha abandi bakarenga ijonjora rya mbere buri umwe azahabwa ibihumbi ijana (100 000Frw) naho uzegukana igihembo we azahembwa miliyoni y’ Amanyarwanda.