AmakuruImyidagaduro

SALAX Awards : Amafaranga y’abatsindiye ibihembo agiye gukurwaho imisoro

Nyuma yo gutsindira ibihembo bya Salax Awards yari igarutse bundi bushya , habayeho ikibazo cy’itinda ry’amafaranga ku batsindiye ibihembo ndetse bamwe mubahanzi batangira kubyinubira, kuri ubu hari amakuru avuga ko amafaranga yamaze kuboneka ubu harikwigwa uko aya mafaranga mbere yo guhabwa abahanzi harebwa uko banatanga imisoro.

Abahanzi batsindiye ibihembo mu mpera za Werurwe 2019 bivuze ko bagiye kumara amezi hafi ane batishyuwe amafaranga agomba guherekeza ibihembo byabo

Nyuma yaho umuterankunga mukuru wa Salax Awards , Startimes atanze aya mafaranga  ubu abitswe na AHUPA yateguye ibi bihembo ,Aya mafaranga  bivugwa ko agomba gukatwaho 18% bya VAT umusoro kuri buri muhanzi uzayahabwa ndetse hakagwatirwa na 15% ya CIT ku muntu utarigeze akora imenyesha ry’amafaranga yinjije umwaka ushize ngo inyungu ayitangire umusoro.

AHUPA itegura SALAX Awards batangiye ibiganiro  na federasiyo y’abahanzi ba muzika ku kuntu ikibazo cy’imisoro y’amafaranga agomba guherekeza ibihembo bya SALAX Awards yatangwa. Umuyobozi wa AHUPA aganira na Inyarwanda  yasabye abahanzi kumuha icyangombwa cyuko bakoze imenyekanisha ry’umwaka ushize.

Ahmed Pacifique yavuze eko  ko kuri ubu abahanzi banyuranye bataramuha ibi byangombwa, aha agahamya ko igihe baba batabimuhaye yagwatira aya mafaranga 15% ya CIT nkuko amategeko abiteganya, naho inyungu ku mafaranga y’igihembo uyu mugabo yatangaje ko yahaye federasiyo ya muzika kugeza ku wa Gatanu tariki 5 Nyakanga 2019 aha akaba yaha abahanzi amafaranga yabo akuyemo imisoro.

Ibi bivuze ko umuhanzi utakaswe umusoro wa 18% ndetse na 15% ya CIT azahabwa 700 000frw  Bivuze ko umuhanzi azahabwa amafaranga hafi ibihumbi magana atanu (500 000frw) ukuyemo iyi misoro yose, ngo keretse  niba hari  ubundi buryo bwabaho aba bahanzi bakumvikana na Rwanda Revenue Authority ikabasonera ibijyanye n’ imisoro.

Ahmed Pacifique yakomeje avuga  ko bitarenze ku wa Gatanu tariki 5 Nyakanga 2019 azaba yamaze kuvugana n’inzego zose ku buryo abahanzi bazahabwa amafaranga yabo ariko hakurikijwe amategeko ndetse n’imisoro yose uko iteganywa n’amategeko igatangwa.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger