Salax Awards 7: Hatangajwe umunsi ibihembo bizatangirwaho naho bizatangirwa
Mu gihe hashize iminsi itari mike abahanzi batandukanye batoranyijwe kuzahatanira ibihembo bya Salax Awards y’uyu mwaka batorwa mu buryo butandukanye, ubu hamaze gutangazwa umunsi abitwaye neza kurusha abandi bazashyikirizwaho ibihembo naho uyu muhango uzabera.
Biteganyijwe ko abahanzi batandukanye bari gutorwa, abazaba bahize abandi bazahabwa ibihembo byabo ku itariki ya 31 Werurwe 2019.
Ibi bihembo byatangiye gutangwa mu 2009, biza guhagarara kubera impamvu y’ubushobozi buke ababiteguraga bagize, kuri ubu Salax Awards yaragarutse mu isura nshya ndetse no gutora abahanzi bahatanira ibi ibihembo birarimbanyije.
Abahanzi bashyizwe mu byiciro 9 Ibi byiciro bihatanirwa ni Best Male, Best Female, Best Group,Best R&B Artist, Best Afrobeat Artist, Best Upcoming Artist, Best Gospel Artist, Best Hip Hop Artist na Best Culture and Traditional Artist.
Ibi byiciro byose bikaba bihataniramo abahanzi 5 gutora bikorwa hakoreshejwe ubutumwa bugufi wohereza ukoresheje telefone aha ukaba wandika ijambo Salax ugasiga akanya ugashyiraho code y’umuhanzi noneho ukohereza kuri 7333.
Amatariki yari yatangajwe mbere ibi bikorwa bigitangira yimuwe, hatangazwa mashya ndetse n’ibiciro byo kuzinjira muri ibi birori nkuko Isiaka Mulemba umuvugizi wa Salax yabitangaje
Yagize ati” Twimuye amatariki tubishyira tariki ya 31 Werurwe muri Serena Hotel ndumva nta kintu kinini twahinduye amatora azarangira mu ijoro ryo ku wa 30 Werurwe kugira ngo hanaboneke umwanya wo kubara amajwi”.
Biteganyijwe ko ibihembo bizatangwa tariki ya 31 Werurwe muri Serena Hotel saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kwinjira ni amafaranga ibihumbi 5000 Rwf ku muntu.