#SaintValentin: Miss Iradukunda Liliane yagaragaje umusore wamutwaye umutima
Miss Iradukunda Liliane wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 yahamije urwo akunda umukunzi we Imfura Kenny k’umunsi w’abakundana.
Ni mu butuma yanyujije kuri Instagram kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Gashyantare 2023 ku munsi w’abakundana uzwi nka Saint Valentin.
Yifashishije amafoto ye ari kumwe n’umukunzi we, yayashyize ahajya ubutumwa bumara amasaha 24 maze aherekezwa n’amagambo agira ati “Umunsi mwiza wa St Valentin.”
Ibi byashimangiye urukundo akunda uyu musore cyane ko no mu minsi ishize yamwifurije isabukuru nziza aho yifashishije amagambo agaragaza ko ari uw’agaciro kuri we.
Indi nkuru wasoma
Amashusho ya The Ben na Pamella basomana yahabije benshi(Amafoto)