AmakuruAmakuru ashushye

Sahle-Work Zewde Perezida wa mbere w’umugore wa Ethiopia

Mu mateka ya Ethiopia ni ubwambere bagize Perezida wa mbere w’umugore nyuma yaho kuri uyu wa kane 25 Ukwakira abagize inteko ishinga amategeko bicaye bakemeza Sahle-Work Zewde ku mwanya wa perezida w’iki gihugu.

Aya matora y’umukuru w’igihugu abaye nyuma yaho  Minisitiri w’Intebe Dr Abiy Ahmed ashyizeho abagore bangana na kimwe cya kabiri muri Guverinoma.

Mu Itegeko nshinga rya Ethiopia, umwanya wa Perezida ufatwa nk’uw’icyubahiro gusa, kuko ubutegetsi n’ububasha bwo gufata ibyemezo bikomeye biba mu maboko ya Minisitiri w’Intebe.

Sahle-Work yabaye Ambasaderi wa Ethiopia muri Sénégal na Djibouti. Yanakoze mu myanya itandukanye muri Loni, harimo n’aho yabaye umuyobozi ushinzwe kubaka amahoro muri Repubulika ya Centrafrique.

Sahle- Work atorewe kuyobora iki gihugu nyuma nyuma yaho uwari Perezida w’iki gihugu, Mulatu Teshome yeguye mu buryo butunguranye.

Sahlework Zewde w’imyaka 68 niwe ubaye perezida wa mbere w’umugore wa Ethiopia

Minisitiri w’Intebe Dr Abiy Ahmed aramukanya na Sahle-Work  Perezida mushya wa Ethiopia
Twitter
WhatsApp
FbMessenger