Safi yasobanuye uburyo Radio ari we wafashije Urban Boys kugira ngo indirimbo “Pete Kidole” ikorwe
Umuhazi wabarizwaga muri Urban Boys ariko ubu akaba akataje mu rugendo rwe rushya yafashe rwo gukora umuziki wenyine, Safi, ubu ari muri Uganda , uyu musore yatangaje ko Radio yabafashije bikomeye kugira ngo hakorwe indirimbo yakunzwe n’abatari bake “Pete Kidole”.
Safi yagiye muri Uganda gufata mu mugongo umuryango wa nyakwigendera Radio Mowzey witabye Imana kuri uyu munsi wa kane tariki ya 1 Gashyantare 2018.
Uyu Safi kwakira ko Radio Mowzey yitabye Imana byaramugoye kuko we ntiyabyumvaga , akimara kwakira inkuru y’inshamugongo ko Radio yitabye Imana , nta kindi cyamuje mu mutwe uretse ukuntu yabafashije bikomeye kugirango bakore indirimbo yakunzwe cyane haba muri Uganda ndetse na hano mu Rwanda, “Pete Kidole”.
Mu magambo ye Safi yagize ati: “Ndibuka tujya gukora indirimbo Pete Kidole baratugoye cyane baduca amadorali 2 000 kugira ngo bayidukorere biba ikibazo. Nyuma Radio aza kuvuga ati aba bahungu ndabazi mureke kubagora ariko birananirana birangira nkuko mwabibonye ariwe ugiye muri video wenyine, mwarabibonye none se njye ndibaza nti kuki ariwe ugiye? Kubera iki , Kubera iki? gusa buriya Imana izi impamvu, n’ intwari ya muzika muri Afurika , agiye no k’umunsi w’intwari, uru ruganda rwa muzika mubona Nyarwanda Radio arufitemo uruhare. Ndababaye cyane , Imana imwakire mu bayo yari umuntu mwiza.”
Safi yakomeje avuga ukuntu Nyakwigendera Radio ariwe yagenderagaho kugira ngo ajye muri Sitidiyo gutungaya umuziki, avuga ko iyo yajyaga kuririmba buri gihe yibukaga ijwi rya Radio maze nawe akagenderaho dore ko yari yaramugiriye inama ngo najya ajya kuririmba ajye aririmba ikintu abantu bose barafata mu rurimi urwarirwo rwose .
Safi ati :”Ndababaye ndababaye mfite agahinda mu mutima wanjye ntabwo aribyo ntabwo aribyo. Isi ntabwo Ishyira mu gaciro , Isi ntisobanutse mbere yuko njya mu muziki numvaga injyana za Radio. Radio ari mubantu batumye ninjira mu muziki yari inspiration yanjye, buri uko najyaga kuri mikoro ngiye kuririmba natekerezaga Radio kubera yigeze kumbwira ikintu ngo nujya ujya gukora indirimbo, jya ukora indirimbo utekereze kubantu maze ukore indirimbo itazagorana kuyifata, ururimi rwose waba uririmbamo, none Radio uragiye njye mufata nk’umwami wa chorus wibihe byose. Agiye ku munsi w’intawri hano mu Rwanda.Imana imwakire mu bayo yari umuntu mwiza. ”
Uretse Urban Boys, Radio yakoranye indirimbo n’abahanzi benshi ba hano mu Rwanda. Uyu musore yanavugaga neza Ikinyarwanda kuko niyi yazaga hano mu Rwanda dore ko yahakundaga , uyu musore ibibazo bimwe yanabisubizaga mu rurimi rw’ Ikinyarwanda. Radio wafatanyaga na Weasel muri Goodlufe atabarutse afite imyaka 33.