Safi yanze gufotorwa ari kumwe n’umugore we mu kirori
Niyibikora Safi uzwi nka Safi Madiba yanze ko bamufotora ubwo yari kumwe n’umugore we Judithe Niyonizera mu kirori cy’abambaye imituku (All Red Party) cyari cyateguwe na Sandra Teta, ndetse n’abinangiye bakabigerageza basibishijwe amafoto yabo ku kabi n’akeza.
Ibi byabereye mu gitaramo cyari cyateguwe na Sandra Teta cyabaye icya gatatu uyu mukobwa ateguye kuva yavanwa mu nzu y’imbohe, kikaba cyari cyitabiriwe n’abakunda kuryoshya by’umwihariko abakunda kugorora umubyimba binyuze mu gukuba urukweto.
Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ry’ejo ku wa 31 Werurwe aho abacyitabiriye basusurutswaga n’umuziki wa DJ Diallo, na bo si ukwizihirwa, bagorora umubyimba bishyira kera.
Iki kirori cyari cyanitabiriwe na bamwe mu bahanzi batandukanye ba hano mu Rwanda barimo Kid Gaju, Safi Madiba , Marina, Queen cha n’abandi bari mu bitabiriye iki gitaramo cyasusurukijwe n’Umugande Raba Daba wakunzwe byimazeyo mu ndirimbo ‘Ability’ yahuriyemo na GoodLyfe.
Safi Madiba wari wasohokanye n’umugore we Niyonizera Judithe bwa mbere mu ruhame yanangiye yanga ko afotorwa n’itangazamakuru ndetse n’ababigerageje bategekwa gusiba amafoto bari bafashe ku kabi n’akeza.
Ibi byahise byibutsa igitaramo Riderman yakoze kuri Noheli y’umwaka ushize, aha nanone Safi akaba yaranze ko itangazamakuru rimufotora ubwo yari yasohokanye n’umugore witwa Dabijou, uyu akaba yaranigezwe gufotorwa asomana n’umuhanzi Nizzo ku munsi w’ubukwe bwa Safi.
Iki gitaramo cyari cyanitabiriwe na Shaddy Boo wanarangariwe n’abatari bake. Abatamuzi bajujuraga babazanya uwo ari we, abenshi na bo mu bamuzi bati” ni umwe mu bakobwa mu bakobwa b’abanyarwanda bayoboye ibyamamare mu gukurikirwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye cyane urubuga rwa Instagram”.