AmakuruImyidagaduro

Safi, Marina na Queen Cha bagiye kuzenguruka igihugu bakora ibitaramo

Inzu itunganya umuziki ikanafasha abahanzi batatu Safi, Marina na Queen Cha, ya The Mane yamaze gushyira hanze gahunda y’ibitaramo aba bahanzi bagiye gukorera mu ntara zitandukanye mu ntara y’Amajyepfo n’uburengerazuba.

Ni ibitaramo bizahera i Rubengera tariki ya 11 Ugushyingo 2018, kuri Centre Culturel ya Rubengera mu gihe ku ya 17 Ugushyingo bazataramira i Rusizi ahabera imurikagurisha , ku ya 23 bataramire i Huye muri Kaminuza y’u Rwanda na ho tariki ya 24 Ugushyingo bataramire kuri stade ya Nyamagabe.

Nyuma y’ibi bitaramo, hazakurikiraho , ibitaramo byo mu ntara y’Amajyaruguru n’Iburasirazuba amatariki y’ibi bitaramo yo bazayatangaza mu minsi iri imbere kuko hari ibitaranozwa neza nkuko umuyobozi wa The Mane, Bad Rama yabitangarije Teradignews.

Ku bijyanye n’ibiciro byo kwinjira muri ibi bitaramo byiswe ‘The Mane simbuka Tour’, Bad Rama yatangaje ko bakibitegura neza ku buryo mu minsi mike bazabitangaza.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger