Safi agiye kuririmbira mu mujyi afitemo amateka akomeye cyane
Safi Madiba akomeje imyiteguro yitegura igitaramo azakorera muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, ahantu afite amateka akomeye kuko ni umujyi yatangiriyemo urugendo rwa muzika kugeza abaye uwo ari we uyu munsi.
Safi azakorera igitaramo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye afatanyije n’abahanzi barimo Queen Cha na Marina bose babarizwa muri The Mane Music Label ari nayo yateguye iki gitaramo kiri mu bitaramo bizenguruka igihugu iyi nzu itunganya umuziki yateguye, aba bahanzi bazanafatanya n’abahanzi bakizamuka bakorera mu mujyi wa Huye.
Iki ni igitaramo kizaba ku wa Gatanu Tariki 23 Ugushyingo 2018 muri Auditorium aho yataramiye bwa mbere atangira muzika mu itsinda rya Urban Boys atakibarizwamo.
Iki gitaramo ni kimwe mu cyiswe ‘The Mane Simbuka Tour’, ni ibitaramo byateguwe na The Mane Music Label bizenguruka igihugu mu rwego rwo kwiyegereza abafana ba Queen Cha, Safi na Marina n’abakunzi b’umuziki nyarwanda muri rusangwe.