Amakuru ashushyeImyidagaduro

Safi agiye kongera gukorana na Nizzo na Humble Jizzo bagize Urban Boys

Umuhanzi Safi agiye kongera gukorana n’abasore babiri bagize itsinda rya Urban Boys, Nizzo na Humble Jizzo ndetse bakaba bamaze no gusinyana imbanzirizamushinga n’inzu itunganya umuziki ya The Mane Safi asanzwe akoreramo.

Mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 06 Ukwakira 2018, ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye ifoto ya Nizzo na Humble Jizzo  bahagararanye na Bad Rama ushinzwe kureberera inyungu abahanzi batandukanye bakorera muri The Mane harimo na Safi wavuye muri Urban Boys agahitamo gukora ku giti cye, aba bagabo bari bafite impapuro ubona ko basa naho bamaze gusinya amasezerano.

Abantu bahise batangira kuvuga ko Urban Boys yaba igiye kongera gukorana na Safi binyuze muri The Mane ndetse inshuti za hafi zaba bombi zitangira kubaha ikaze muri The Mane iyoborwa na Bad Rama.

Mu kiganiro na Bad Rama, yavuze ko hari amasezerano The Mane yamaze gusinyana na Urban Boys igizwe na Nizzo na Humble Jizzo ariko ntiyerura ngo avuge niba aba basore bagiye kujya bakorera muri The Mane abereye umuyobozi.

Bad Rama ati:”Amafoto arahari nkuko ubivuze, ariko hari byinshi twasinye, nahuye na Urban Boys hari imishinga myinshi twasinye, biracyigwaho ntabwo byari byarangira, ni amasezerano y’umuziki twasinye, ibyo twasinye byose ni ibyo kuzamura umuziki w’iki gihugu. Hari ibyo tugiye gukorana na Urban Boys, ibyo twasinye ni imbanzirizamushinga. Ku bijyanye n’uko Urban Boys yaba yasinye amasezerano yo gukorera muri The Mane nta gisubizo ntanga.”

Bad Rama akomeza avuga ko iki cyumweru kirarangira byose bimenyekanye, The Mane iri gutegura ibitaramo bizenguruka igihugu ngo ntabwo amasezerano basinyanye ari ayo kugira ngo Urban Boys izaririmbe muri ibi bitaramo kuko ari ibitaramo by’abahanzi bakorera muri The Mane(Marina, Queen Cha na Safi).

Hari kwibazwa byinshi ku cyakurikiraho mu gihe Urban Boys yasinya amasezerano yo gukorera muri The Mane dore ko na bo bari bafite inzu itunganya umuziki bise’Urban Record’.

Abinyujije kuri mbuga nkoranyambaga, mu rukerera rwo ku Cyumweru tariki ya 04 Ukwakira  Niyibikora Safi ‘Madiba’ yatangaje ko imikoranire ye na Urban Boys yarangiye nyuma y’imyaka 10 bari bamaranye.

Mu magambo Safi yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, mu magambo y’icyongereza Safi yagize ati “Bavuga ko Papa umwe aruta impamyabumenyi za ‘masters’ 100 zitangwa n’amashuri, ariko njye mvuga ko kugira abavandimwe babiri birenze intwari y’akataraboneka.

N’agahinda gakomeye kandi mbikuye ku mutima, mbabajwe no kubabwira ko urugendo rwanjye na Urban Boys rwageze ku musozo.
Urugendo rw’imyaka irenga 10 twarugiriyemo ibihe byiza n’ibibi hamwe n’abavandimwe banjye nagize amahirwe yo kubamo, nzahora nshengurwa n’iri tandukana mu mutima wanjye ndetse no mu buzima bwanjye.

Kubasezera sibyo bibabaje, ahubwo ni ibyo umuntu yibuka nyuma yaho. Nagirango nshimire mbikuye ku mutima abafana ba Urban Boys batubaye inyuma kuva ku munsi wa mbere. Mwarakoze kutuba hafi mu bihe by’umunezero ndetse no mu bihe bikomeye.

Ku miryango yacu, abavandimwe n’inshuti, mwarakoze cyane, kuva kera mwashyigikiye itsinda ry’abasore batatu mu rugendo rwabo rwa muzika, ariko kuri twe mwashyigikiraga inzozi (bari bafite). Mwarakoze cyane

Nsoza icyo navuga ubu, ni ukwifuriza ishya n’ihirwe abavandimwe banjye kandi nizeye ko Imana izaduha umugisha kugira ngo ubuzima bwuduhe indamukanyo nshya…Niyibikora Safi Madiba”

BadRama uyobora The Mane, yasinyanye na Urban Boys amasezerano yita ko ari imbanzirizamushinga

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger