Sadate yasabiye ikintu gikomeye kapiteni w’ikipe y’Igihugu ya Basketbal wemeye gushyingiranwa n’umukobwa mugenzi we(Amafoto)
Munyakazi Sadate wahoze ari Perezida wa Rayon Sports, yasabiye Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Basketball, Tierra Monay Henderson, kwamburwa izo nshingano ndetse n’ubwenegihugu bw’u Rwanda kubera ko ari umwe mu babana n’abo bahuje ibitsina.
Gusa, hari benshi bamaganye icyifuzo cye, bagaragaza ko ari ukwivanga mu buzima bwe.
Tierra Monay Henderson usanzwe ukinira Phoenix Constanta yo muri Romania, ni Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Basketball y’Abagore yakinnye imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika ‘Afrobasket 2021’ i Kigali mu cyumweru gishize.
Muri Gicurasi, yemeye gushyingiranwa na Amanda Thompson bahuje igitsina.
Kuba ari muri icyo cyiciro cy’abazwi nk’abatinganyi mu Rwanda byatumye uwahoze ari Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, asaba ko yakwirukanwa mu Ikipe y’Igihugu ndetse akamburwa ubwenegihugu.
Mu butumwa yashyize kuri Twitter, Munyakazi Sadate yagize ati: “Imana yarimbuye Sodoma na Gomora kubera amabi nk’aya, umuco Nyarwanda ntiwemera ibintu nk’ibi, Leta y’u Rwanda ntishobora kurebera ibintu nk’ibi. Abihaye Imana ntibakwiye kwigisha gutanga amaturo ngo nibabona ibintu nk’ibi baruce barumire. Twamaganye ubutinganyi mu Rwanda. Ikibi cyamaganwe”.
Yakomeje agira ati: “Ntabwo ishyano ryacitse umurizo ahubwo Igihugu kibyaye igihunyira ubwo kibarutse ubutinganyi, uwo Kapiteni niyamburwe inshingano kandi turasaba ko yamburwa ubwenegihugu bw’u Rwanda byihuse. Dufite Umuco kdi igihugu kitagira umuco kiracika”.
Gusa, iki gitekerezo cya Munyakazi Sadate cyakiriwe n’abantu mu buryo butandukanye kuko hari abagaragaje ko ntacyo bitwaye kuba Tierra Monay Henderson ari umutinganyi.
Uwitwa Tuyikunde Gaba yagize ati: “Kuki ari ikibi? Ni gute byangiza ubuzima bwawe? Ni iki kibi Sadate? Ntiwakabaye uteza urusaku mu buzima bw’abandi, ntacyo bimaze ahubwo birasenya”.
Mutimura John yagize ati: “Amahitamo ya muntu ningombwa, ariko uhitamo icyo gukora agomba kwita kuri ibi:Amategeko ya Leta, Amategeko cyangwa umuco w’aho utuye)”.
Tuyishimire Samuel yagize ati: “Ariko abantu kubera iki mubabazwa n’imitwaro mutikoreye, hano ku Isi buri wese afite imyemerere ye rero twubahe ibyo umuntu yemera niba wowe utabyemera kubera iki wumva ko ari byacitse?”
Uwitwa Voice for the Voiceless yagize ati: “Ni uburenganzira bwabo kdi buri wese yishimira uko ateye”.
King David ati: “Yeweee twaratewe rwose Kandi ibibintu mubyitege bizazanira umuvumo igihugu. Ibinumwanda mubi cyane kubona umukobwa cg umuhungu babana nabo bahuje ibitsina. Abantu bakora nibyo inyamaswa zidakora Koko?”
Tierra Monay Henderson w’imyaka 34, avuka i Pasadena muri California. Yatangiye gukinira u Rwanda mu myaka 11 ishize nk’umwe mu bakinnyi b’abanyamahanga bitabajwe ngo bafashe amakipe y’Igihugu mu byiciro bitandukanye.
Ni we mukinnyi w’Ikipe y’Igihugu watowe muri batanu beza b’irushanwa u Rwanda ruheruka kwakira mu gushaka itike ya Afrobasket 2021, aho mu mikino ine byibuze yatsindagamo amanota 20 mu mukino.
U Rwanda ntirwabonye itike yo kuzitabira Igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun muri Nzeri kuko rwasezerewe na Kenya muri 1/2 ndetse ikanatsinda Misiri ku mukino wa nyuma.
Tierra Monay Henderson usanzwe uba muri Amerika akaba ari naho akina, ubu ni we kapiteni w’ikipe y’igihugu y’Abagore mu mukino wa Bastekball.
Ni umwe kandi mu bakobwa bagaragaza ko batewe ishema no kuba yabana n’uwo bahuje igitsina, cyane ko nko muri Gicurasi yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram ifoto avuga ko yemereye kuzashyingiranwa na Amanda Thompson wamwambitse impeta ya fiancailles.