AmakuruImikino

Rwatubyaye yavuze intandaro yo gusezererwa kwa Rayon Sports muri Champions league

Myugariro Rwatubyaye Abdul kuri ubu uri mu Rwanda, asanga akajagari kari mu buyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports ari ko ntandaro yo gusezererwa kwa kw’iyi kipe muri CAF Champions league rugikubita.

Rwatubyaye uri mu bafashije Rayon Sports kugera muri 1/4 cy’irangiza cya CAF Confederations Cup muri 2018, yageze mu Rwanda ku mugoroba w’ejo ku wa gatanu aje gufatanya na bagenzi be bo mu kipe y’igihugu Amavubi kwitegura umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze mu gushaka itike y’igikombe cy’isi kizabera muri Qatar mu mwaka wa 2022.

Ni umukino Amavubi azahuriramo na Seychelles muri Weekend itaha.

Ubwo uyu musore ukinira Colorado Springs Switchbacks  muri Leta zunze ubumwe za Amerika yageraga i Kanombe, yabajijwe n’itangazamakuru icyaba cyihishe inyuma y’imyitwarire mibi ya Rayon Sports muri CAF Champions league y’uyu mwaka, maze avuga ko akajagari kari mu buyobozi bw’iyi kipe ari ko katumye isezererwa itarenze ijonjora ry’ibanze.

Ati” ‘‘Urebye hajemo kudategura neza. Habayeho guhindura perezida, guhindura abakinnyi gushidikanya ku mutoza Robertinho, urebye ntabwo bari batuje ku buryo bakwitegura umukino wa Al Hilal ikipe isanzwe izi gutegura cyane.’’

Uyu musore kandi asanga kuba Rayon Sports yaratandukanye n’umutoza Robertinho mbere y’iminsi mike ngo ikine na Al Hilal umukino wo kwishyura na byo biri mu byayikomye mu nkokora.

Ati” ‘‘Kwirukana Robertinho ryari ikosa. Byonyine kumureka akagenda akongera akagaruka ryari ikosa. Ubona ko ari ibintu bijagaraye. Ni akavuyo kaba kabayemo. Uko Robertinho muzi, ni umugabo ucisha make, iyo afashe umwanzuro wo kugenda hari ibiba bitagenda neza. Kandi amakosa agaruka ku bayobozi kuko nibo bayobora, bashyira byose kuri gahunda kandi nibo bamugaruye.’’

Mu cyumweru gishize ni bwo Rayon Sports yasezerewe na Al Hilal yo muri Sudani mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions league ikozweho n’igitego yinjirijwe i Kigali.

Uku gusezererwa kwatumye iyi kipe ihomba ibihumbi 500 by’amadorali yateganyaga kwinjiza mu gihe yari kugera mu matsinda y’iri rushanwa rihatse ayandi ku mugabane wa Afurika.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger