AmakuruImikino

Rwatubyaye ashobora kudakina umukino w’Amavubi na Côte d’Ivoire

Sporting Kansas City  ikipe yo muri Shampiyona ya Major League Soccer ya Amerika, ntiyifuza ko umukinnyi wayo mushya  Rwatubyaye Abdul  yitabira ubutumire bw’Amavubi azakina na Côte d’Ivoire.

Iyi kipe nshya Rwatubyaye  yerekejemo yasabye Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA ko ryakwihanganira umukinnyi Rwatubyaye Abdul ntiyitabire ubutumire bw’ikipe y’igihugu yitegura guhura na Côte d’Ivoire mu cyumweru gitaha.

Sporting Kansas City yanditse  isaba ko FERWAFA yareka Rwatubyaye akabanza akamenyerana na bagenzi be kuko aribwo akigera muri Amerika,  Gusa FERWAFA nayo yagaragaje ko imukeneye cyane , bakaba bakiri mubiganiro n’iyi kipe ngo harebwe icyakorwa.

Rwatubyaye wahawe nimero eshatu, yari amaze igihe gito ageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo gutinzwa no kubona ibyangombwa. yagaragaye ku mukino iyi kipe ye nshya yatsinzemo Philadelphia ibitego 2-0 ku Cyumweru.

Sporting Kansas City ifite umukino  ku wa kane izakira Independiente mu mukino wo kwishyura wa ¼ cya Scotiabank CONCACAF Champions League uzabera kuri Children’s Mercy Park. Umukino ubanza batsinzwe ibitego 2-1.

Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ izakina na Côte d’Ivoire tariki ya 23 Werurwe i Abidjan mu gushaka itike ya CAN 2019 izabera mu Misiri n’ubwo u Rwanda rwamaze gusezererwa.

Ubuyobozi bwa FERWAFA buvuga ko mu gihe Rwatubyaye yaba atabashije kuza n’ubwo amategeko ya FIFA asaba amakipe kurekura abakinnyi mu gihe nk’iki baba bakenewemo n’ibihugu byabo, bazashaka uburyo bifashisha abandi bakinnyi

Rwatubyaye mu mwambaro w’ikipe ya Sporting Kansas City
Ku wa Mbere w’iki Cyumweru, Rwatubyaye Abdul yahamagawe muri 27 bagomba kwitabira umwiherero w’ikipe y’igihugu

Twitter
WhatsApp
FbMessenger