Amakuru ashushyeImikino

Rwatubyaye Abdul yagiye muri shampiyona irimo Rooney na Zlatan Ibrahimović

Ikipe ya Sporting Kansas City ikina mu cyiciro cya mbere muri shampiyona ya Amerika imaze kwemeza ko yaguze myugariro Rwatubyaye Abdul wakiniraga Rayon Sports.

Amasezerano ya Rwatubyaye Abdul muri shampiyona ya Amerika, Major League Soccer, angana n’umwaka umwe.

Babicishije kuri Twitter, Rwatubyaye Abdul azayikinira muri uyu mwaka wa 2019, mu gihe byagenda neza bakazakorana kugeza mu 2022, kuri ubu agiye gushakirwa ibyangombwa byose birimo na Visa kugira ngo abe umukinnyi wayo ndetse atangire kuyikinira.

Sporting Kansas City yakomeje ivuga ko uyu mukinnyi azashyirwa ku rutonde ntakuka rw’ikipe amaze kubona ibyangombwa byose birimo visa y’akazi n’amasezerano yo kumugurisha.

Rwatubyaye Abdul abaye umukinnyi wa mbere ukinnye muri shampiyona yo muri Amerika, iyi shampiyona kandi ikunze gukinwamo n’abakinnyi baba basanzwe bakina ku mugabane w’uburayi ndetse mu makipe akomeye ariko bakajya gusazirayo. Abakinnyi bakomeye nka Rooney wakiniye Manchester United igihe kirekire na Zlatan Ibrahimović ni ho bakina.

Na Rayon Sports yakiniraga yemeje ko Rwatubyaye yabaye umukinnyi wa Sporting Kansas ndetse banamwifuriza amahirwe masa.

Ibi bibaye nyuma y’uko tariki 17 Mutarama 2019 nibwo Rwatubyaye yahagurutse i Kanombe yerekeza muri Turukiya aho ikipe ya Skupi FC ( Klubi Futbollistik Shkupi) yo mu cyiciro cya mbere muri Macedonia ku mugabane w’i Burayi yari iri gukorera umwiherero kugirango ayisinyire abe umukinnyi wayo.

Ntabwo byaje gushoboka kuko Skupi FC yananiwe kumvikana na Rayon Sports nubwo Rwatubyaye yari yatangiye kuyikinira imikino ya gishuti ibanziriza Shampiyona.

Skupi FC yashakaga kumutira muri Rayon Sports mu gihe cy’amezi 6 nyuma akaba ari bwo bishyura, Rayon Sports yarabyanze kuko yari umukinnyi ngenderwaho utatangirwa ubuntu ndetse hari n’ikipe yo muri Libya yashakaga kumutangaho ibihumbi 100 by’amadorali.

Rwatubyaye yari amaze imyaka itatu akinira Rayon Sports, yagezemo avuye muri APR FC yakuriyemo, mu 2016 nyuma yo gutwarana nayo ibikombe bibiri bya shampiyona. Yakiniye kandi Isonga FC ubwo yari yaratijwe na APR FC mu 2013. Umwaka ushize nibwo Rwatuyaye Abdul yari yongereye amasezerano muri Rayon Sports agomba kugeza muri 2020.

Ku myaka ye 22, yakiniye ikipe y’igihugu Amavubi mu byiciro bitandukanye harimo ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17, U-20, U-23 n’ikipe nkuru y’igihugu yatangiye gukinira muri CECAFA ya 2015.

Mu minsi ya vuba biteganyijwe ko Rwatubyaye agaruka mu Rwanda ikipe ye nshya ikamushakira Visa akabona guhita yerekeza muri Amerika.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger