AmakuruImikino

Rwatubyaye Abdul ntiyahiriwe n’umukino we wa mbere yakiniye Kansas City

Myugariro w’Umunyarwanda Rwatubyaye Abdul ukinira Sporting Kansas City ibarizwa muri MLS muri Amerika, ntiyahiriwe n’umukino wa mbere yakiniye ikipe ye kuko banyagiwe na San Jose Earthquakes ibitego 4-1.

Hari mu mukino w’umunsi wa munani wa shampiyona Rwatubyaye na bagenzi be bakinnye mu masaha yashize. Wabereye kuri Avaya Stadium ikiniraho San Jose.

Muri uyu mukino, Rwatubyaye yinjiye mu kibuga ku munota wa 16 w’umukino asimbuye myugariro Matt Besler wari umaze kugira ikibazo cy’imvune.

Myugariro Rwatubyaye yasanze ikipe ye yamaze gutsindwa ibitego bibiri, ibindi bibiri ibitsindwa ari mu kibuga.

San Jose yakiniraga imbere y’abafana bayo yafunguye amazamu ku munota wa 6 w’umukino ibifashijwemo na Danny Hoessen. Hoessen uyu yaje kuyitsindira igitego cya kabiri ku munota wa 12 w’umukino, kiza kwemerwa habanje kwiyambaza VAR kuko byakekwaga ko yari yaraririye.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye San Jose ifite ibitego 2-0 bwa Kansas City ya Rwatubyaye Abdul.

Igice cya kabiri cy’umukino kigitangira, Rwatubyaye na bagenzi be bahise batsindwa igitego cya gatatu kinjiye ku munota wa 46 w’umukino. Cyatsinzwe na Shea Salinas mbere y’uko Magnus Eriksson atsinda icya kane ku munota wa 61 w’umukino.

Ikipe ya Kansas yabonye impozamarira ku munota wa 66 ibifashijwemo na Felipe Gutierrez. Ni igitego uyu musore yatsinze kuri Penaliti nyuma y’ikosa rutahizamu Nemeth ukina nka nimero 9 muri Kansas yari amaze gukorerwaho mu rubuga rw’amahina.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger