Amakuru ashushyeImikino

Rwatubaye yavuze akabando yahawe na Katauti gatumye akinira ikipe ikomeye

Rwatubaye Abdul wakiniraga Rayon Sports akaba yaraguzwe n’ikipe ya Sporting Kansas City yo mu cyiciro cya mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko inama yahawe na nyakwigendera Ndikumana Hamad Katauti ari zo zitumye agera aha nubwo hari benshi ashimira, ariko kandi anafite agahinda ko kuba atagihari ngo yishimire urwego agezeho.

Rwatubyaye Abdul ukina yugarira ari mu byishimo bikomeye byo kuba agiye gukinira ikipe ikomeye ikinamo abakinnyi bakomeye ku Isi nka Wayne Rooney na Zlatan, mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 5 Gashyantare 2019 nibwo binyuze ku rubuga rwa internet rwa Sporting Kansas, byatangajwe ko uyu myugariro wakiniraga Rayon Sports yasinye amasezerano y’umwaka umwe wa 2019 ariko uko azitwara bikazamuhesha andi y’imyaka 3.

Ibi byose avuga ko abikesha inama z’abantu batandukanye nka Gen. James Kabarebe cyane cyane Katauti wamuteraga imbaraga igihe yabaga yacitse intege, ariko kandi ababajwe nuko Katauti atakiri ku Isi ngo yishimire urwego agezeho.

“Ntabwo nakwibagirwa gushimira umutoza wanjye Katauti (Ndikumana Hamad). Aho ari hose amenye ko mfite ishimwe rikomeye ku mutima. Igihe nari maze hafi umwaka ntakina kubera imvune niwe wambaye hafi akomeza kunganiriza. Yambwiraga ko uko nkina bisa n’uko nawe yakinaga akiri muto. Nawe ngo yigeze kuvunika amara umwaka adakina ariko agarutse mu kibuga ahita ajya gukina i Burayi. Yansabaga kudacika intege kuko yambonagamo impano gusa ikibabaje ni uko hari intambwe nteye adahari ngo anyishimire.”

Ni abantu benshi bahora bifuza ko abakinnyi babanyarwanda bazamura urwego bakajya gukina muri shampiyona zikomeye nubwo hari abagerayo ntibahamare kabiri, Rwatubyaye yashimwe na benshi ndetse bakomeje kumwifuriza ishya n’ihirwe.

Na Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda yamwifurije kugira amahirwe mu buzima bushya agiye gutangira muri Leta ya Missouri nk’umukinnyi wa mbere w’umunyarwanda ugiye gukina muri shampiyona yaho ‘Major League Soccer (MLS).

Rwatubyaye Abdul w’imyaka 22 y’amavuko, yatanzweho ibihumbi 50 by’amadolari, asaga miliyoni 44 Frw ahabwa Rayon Sports naho we ahabwa ibihumbi 28 by’amadolari asaga miliyoni 24 Frw.

Mu masezerano Sporting Kansas City yagiranye na Rayon Sports harimo ko nakina imikino 20 ya Shampiyona Rayon Sports izongerwa ibindi bihumbi 30 by’amadolari (asaga miliyoni 26 Frw).

Rwatubyaye Abdul akinira ikipe y’igihugu Amavubi, yerekeje muri Rayon Sports avuye muri APR FC, yagezemo agira ibibazo by’imvune amara hafi umwaka wose adakina ariko agarutse akomeza kwitwara neza.

Yerekeje muri Major League Soccer nyuma yuko KF Shkupi 1927 yo muri Macédoine yari yamwifuje ariko inaniranwa na Rayon Sports kuko yifuzaga kumutiza Rayon Sports ntibikozwe kuko yari umukinnyi w’imena, yari amaze hafi ibyumweru 2 akora imyitozo muri Turkey aho KF Shkupi yari iri mu mwiherero utegura shampiyona ndetse yanayikiniye imikino ya gishuti.

Ambasade ya Leta zunze ubumwe za Amerika zifurije Rwatubyaye kugira amahirwe
Nyakwigendera Katauti

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger