AmakuruAmakuru ashushye

RWASAT-1 : Mu kwezi gutaha u Rwanda ruratangira kwakira amakuru y’icyogajuru cyarwo

Amakuru ya mbere y’icyogajuru cya mbere cyubatswe n’Abanyarwanda ku bufatanye na Kaminuza ya Tokyo mu Buyapani, RWASAT-1, biteganyijwe ko azatangira kugera ku Rwanda mu kwezi gutaha,

Kuri uyu wa Kabiri nibwo Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Takayuki Miyashita, Umuyobozi w’Urwego Ngenzuramikorere, RURA, Lt Col Nyirishema Patrick na Prof Takayoshi Fukuyo wo muri Kaminuza ya Tokyo, bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru ku mushinga w’icyogajuru cya mbere cyakozwe n’abanyarwanda, RWASAT-1.

Muri uyu mushinga wa RWASAT-1, Guverinoma y’u Rwanda yashyizemo $250 000, Guverinoma y’u Buyapani ishyiramo $675000.

Umwarimu muri kaminuza ya Tokyo akaba n’uwungirije uhagarariye umushinga wo gukora icyogajuru RWASAT-1, Prof. Takayoshi Fukuyo, yavuze ko icyogajuru kimaze iminsi cyoherejwe mu isanzure aho ibindi byogajuru biba biri, ariko mo hagati mu kwezi gutaha kizaba cyatangiye kogoga Isi kikazanagera mu kirere cy’u Rwanda.

Prof Takayoshi yakomeje avuga ko “Gahunda ni ukugerageza gukemura ibibazo bijyanye n’imibereho ndetse n’iterambere twifashishije icyogajuru, muri Kaminuza ya Tokyo twatangiranye na gahunda yo kubaka ubushobozi bw’ibihugu cyane cyane bya Afurika.”

“Iki cyogajuru gifite camera ebyiri zizafasha mu gukurikirana ibijyanye n’ubuhinzi, ubu iki cyogajuru kiri muri International Space Station, twizera ko mu cyumweru cyo ku wa 18 Ugushyingo, tuzohereza icyo cyogajuru mu isanzure.”

Minisitiri w’Ikoranabuhanga, Ingabire Paula, yashimiye Guverinoma y’u Buyapani ku ruhare rwayo mu gukora no kohereza mu kirere iki cyogajuru, binyuze mu guhanahana ubumenyi muri uru rwego.

Yavuze ko mu mwaka ushize u Rwanda n’u Buyapani byasinye amasezerano y’ubufatanye, ndetse muri uwo mwaka hari abanyarwanda batangiye guhurirwa mu Buyapani, harimo abagize uruhare mu gukora iki cyogajuru.

Uyu mushinga uzakoreshwa n’inzego nka Minisiteri y’ubuhinzi mu kumenya ubutaka n’ibihingwa bushobora guhingwamo, ndetse n’izindi nzego bizaba ngombwa. RWASAT-1 ngo kizaba kiri mu kirere ibihugu byose bisangiye, ku buryo ibihugu bikwiye kwishyira hamwe ku buryo aho icyogajuru kigeze, buri gihugu gishobora kubyungukiramo mu bijyanye n’amakuru.

Ku wa 24 Nzeri ahagana 18:03 ku isaha y’i Kigali, nibwo icyogajuru RWASAT-1 cyoherejwe mu kirere, kizamurwa na rockette yiswe H2-B, cyazamukiye mu Buyapani mu kigo cyagenewe kuzamura ibyogajuru Tenegashima Space Center.

Umuyobozi Mukuru wa RURA, Col. Patrick Nyirishema yasobanuye ko ubu kiri ahitwa International Space Station, mu isanzure ahantu hanini abantu bajyayo bakareba ibintu bitandukanye, hakaba ibikoresho bitandukanye bituma abantu bakurikirana ibintu mu kirere.

Ku wa 28 Nzeri nibwo ahagana 13:13’, igisanduku gifunzemo ibyogajuru birimo RWASAT-1 cyiswe ‘Kounotori 8’, cyakiriwe na robot mu gice kigenzurirwamo serivisi z’ibyogajuru mu isanzure, International Space Station (ISS), ari naho iki cyogajuru kikiri kgeza magingo aya, gitegereje koherezwa mu isanzure.

RWASAT-1 ni icyogajurucya mbere cyubatswe n’Abanyarwanda babifashijwemo n’Abayapani bo muri Kaminuza ya Tokyo, kitezweho kuzafasha u Rwanda mu kubona amakuru yo mu rwego rw’ubuhinzi u Rwanda rwajyaga rugura mu bindi bihugu kuko nta cyogajuru rwagiraga.

Icyo cyogajuru kiri mu bwoko bw’ibyogajuru bito, Cube Sat, bikozwe mu buryo bugezweho aho bihabwa ibige kingana n’umwaka mu kirere bitanga amakuru akenewe bigasimbuzwa ibindi nabyo bijyanye n’ikoranabuhanga riba rigezweho.
muyobozi Mukuru wa RURA, Lt Col Nyirishema Patrick na Minisitiri w’Ikoranbuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, mu kiganiro n’abanyamakuru
Twitter
WhatsApp
FbMessenger