Rwanda&Uganda: Umupaka wa Gatuna wafunguwe ariko nta Banyarwanda bambutse
Umupaka wa Gatuna/Katuna uhuza u Rwanda na Uganda wafunguwe, nyuma y’imyaka itatu ufunze, ariko mu buryo butunguranye kugeza ku gicamunsi cyo kuwa mbere abawambutse ni bacye cyane nabo bari bavuye muri Uganda.
Kuva kuwa gatandatu, ku mbuga nkoranyambaga abantu benshi bagaragaje amashyushyu batewe no gufungurwa k’uyu mupaka n’isura nshya y’umubano hagati y’ibi bihugu
Ariko mu buryo butunguranye urujya n’uruza rwari rwitezwe kuwa mbere ntirwabonetse, nk’uko BBC iri ku mupaka ibitangaza.
Mu masaha ya saa tanu, itsinda rito ry’abakozi bashinzwe umupaka ku ruhande rwa Uganda baje ku ruhande rw’u Rwanda bavugana na bagenzi babo umwanya mutoya.
Ibyo baganiriye ntibizwi, bahise basubira iwabo.
Abanyarwanda bari bazindutse bazi ko bambuka bakajya Uganda ku mpamvu zitandukanye ntibyabakundiye “kuko hari ibitaranoga”.
Ku mupaka wa Gatuna hari Abanyamakuru benshi baba Abanyarwanda n’abo muri Uganda baje kureba uko urujya n’uruza ruhagaze.
Amafoto yafashwe ari ku mbuga nkoranyambaga yerekana ko imodoka zitwaye ibicuruzwa zabashije gutambuka.
Umukozi wa leta utifuje gutangazwa kuko ngo ’atari umuvugizi’ yabwiye BBC Gahuzamiryango ko u Rwanda rugomba “kubanza kugira ibyo twumvikana na Uganda mbere y’uko abanyarwanda bemererwa kujya hakurya” y’uyu mupaka.
Kuva mu gitondo, umugore n’umwana umwe bambutse umupaka wa Gatuna bajya hakurya muri Uganda bivugwa ko bari bafite ’special pass’ yatanzwe n’abashinzwe ububanyi n’amahanga mu Rwanda.
Umuvugizi wungirije wa leta y’u Rwanda yumvikanye mu binyamakuru mu gihugu avuga ko bakiburira abantu kwirinda kujya muri Uganda.
Kugeza saa sita z’amanywa ikamyo imwe y’imizigo ya ’plaque’ ya Uganda niyo yavuye mu Rwanda irambuka ijya hakurya.
Abari ku mupaka bibazaga ibiri kuba, mu gihe abashinzwe umupaka nta makuru batangaga.
Mbere gato ya saa sita z’amanywa itsinda rya mbere ’rinini’ rigizwe n’abagore batatu n’umugabo umwe bavuga ikinyarwanda bageze ku mupaka w’u Rwanda bavuye hakurya.
Uyu mugabo utifuje gutangaza izina yavuze ko yari aherekeje aba baje gushyingura ngo arebe ko bambuka kugira ngo na we ubutaha azaze yambuke.
Jean Marie Vianney Murwanashyaka uba Hoima muri Uganda ariko ufite ababyeyi mu Rwanda ni umwe muri bacye cyane bambutse umupaka wa Uganda kare mu gitondo.
Ariko kugeza saa sita z’amanywa yari agitegereje kwemererwa gukomeza ku ruhande rw’u Rwanda, yabwiye umunyamakuru wa BBC ko atazi impamvu byatinze kugeza ubwo.
Abanyamakuru benshi ku mupaka, ku ruhande rw’u Rwanda, bari bategereje kuganira n’urwego rw’abinjira n’abasohoka ariko iyi gahunda bamenyeshejwe ko itakibereye aho.
BBC