AmakuruAmakuru ashushyeUbukungu

RwandAir yinjiye mu bufatanye na Qatar Airways

Sosiyete Nyarwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirereRwandAir na Qatar Airways, zinjiye mu masezerano y’imikoranire hagati y’impande zombi.

Aya masezerano yitezweho ko azatuma abakiliya ba buri kigo bashobora kugabanyirizwa ibiciro.

Ubusanzwe ibigo bitwara abantu mu ndege bigira uburyo bifatamo abakiliya bakunze kubyifashisha mu ngendo zabo. Ubwo buryo buteganya ko buri uko umukiliya akoresha serivisi z’ikigo runaka, agenda yiyongerera amanota ku buryo uko ingendo ziba nyinshi ari nako abona amahirwe arimo no kuba yakora ingendo z’ubuntu.

Kuri RwandAir, ubu buryo bwitwa RwandAir Dream Miles, bukitwa Qatar Airways Privilege Club kuri icyo kigo.

Aya masezerano agena ko umuntu ugenewe guhabwa inyungu ziboneka muri RwandAir Dream Miles, azajya yemererwa kuzihabwa muri Qatar Airways, binyuze muri gahunda yayo ya Qatar Airways Privilege Club.

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo, yavuze ko RwandAir itewe ishema no kuba ari cyo kigo cyonyine ku Mugabane wa Afurika cyinjiye mu bufatanye nk’ubu na Qatar Airways.

Yagize ati “RwandAir itewe ishema no kuba ikigo cya mbere muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara cyinjiye mu bufatanye na Qatar Airways Privilege Club. Kugirirwa icyizere n’abakiliya ni ingenzi kuri RwandAir na Qatar Airways, twese duharanira gutuma abakiliya bacu banyurwa na serivisi dutanga, kandi abakunze gukorana natwe tukabaha umwihariko.”

Uyu Muyobozi yongeyeho ko ubu bufatanye ari indi ntambwe hagati ya RwandAir na Qatar Airways, mu mikoranire yatangiye mu 2020 ubwo Qatar Airways yatangazaga ko igiye kugura imigabane ingana na 49% muri RwandAir.

Ati “Twizera ko aya masezerano ari intambwe ikomeye duteye mu bufatanye bwacu nka kimwe mu bigo by’indege biri kwaguka cyane ku Mugabane wa Afurika [RwandAir] ndetse na kimwe mu bigo bikomeye ku rwego rw’Isi [Qatar Airways].”

Umuyobozi Mukuru wa Qatar Airways, Akbar Al Baker, yavuze ko abagenerwabikorwa na RwandAir Dream Miles na Qatar Airways Privilege Club bazungukira muri ubu bufatanye.

Ati “Ubufatanye bwacu na RwandAir bufungura amahirwe ku bakiliya bacu, azatuma bashobora kujya mu byerekezo bitandukanye.”

RwandAir ibyiciro bine bya Dream Miles bigizwe na Emerald ari nacyo cya mbere, abagenerwabikorwa bakabona ibirimo amatike y’ubuntu ndetse no gutwara imizigo ingana n’ibiro 40kg bijyanye na miles babonye.

Hari kandi icyiciro cya Silver, cy’aho umuntu akora ingendo 20 mu mwaka ahabwa miles (twagereranya n’amanota) 25 000, akabona inyungu zirimo kongererwa 25% bya miles afite, gutwara umuzigo w’ibiro biri munsi ya 10kg ku buntu ndetse no gushyirwa ku rutonde rw’imbere iyo bibaye ngombwa.

Ikindi cyiciro ni Gold, cy’aho umugenzi abona miles 50 000 nyuma yo gukora ingendo 40 ku mwaka mu ndege za RwandAir, akaba ashobora kubona inyongera ya miles ya 50%, agatwara umuzigo w’ibiro bitarenze 15kg ku buntu ndetse akaba yanashyirwa ku rutonde rw’imbere iyo bibaye ngombwa.

Bashobora kandi kubona amatike y’ubuntu, cyangwa bagahabwa amatike ari mu byiciro byo hejuru ugereranyije n’ayo bari baguze, ibikorwa byo kubasaka bikihutishwa ndetse imizigo yabo igashyirwaho ibirango byihariye.

Icyiciro cya nyuma ni icya Diamond, aho ukirimo aba yarakoze ingendo 60 ku mwaka, zimuhesha miles 100 000, akaba yemererwa kubona inyongera ya milies 100% ku mwaka, gutwara imizigo y’ibiro 23kg ku mwaka, guhabwa itike ya Business Class mu gihe yari yaguze Economic Class ndetse n’ibindi.

Iyo abikoze mu myaka ibiri yikurikiranya, izo nyungu aba azakomeza kuzibona mu gihe cy’indi myaka ibiri.

Inkuru yabanje

Qatar Airways yaguze imigabane muri RwandAir

Twitter
WhatsApp
FbMessenger