RwandAir yatangiye gukorera ingendo i Lubumbashi muri DR Congo
Ku nshuro ya mbere RwandAir, iratangira ingendo zijya i Lubumbashi muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Nzeri 2021. Ni ingendo izajya ikora inshuro 2 mu cyumweru.
Biteganyijwe kandi ko tariki ya 15 Ukwakira izatangira ingendo zereka i Goma.
Indege ya Rwandair yahagurutse ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali saa yine zirengaho aho yatangiye ku mugaragaro ingendo zerekeza i Lubumbashi muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo.
Minisitiri wungirije ushinzwe ubwikorezi muri RDC, Marc Ekila Likombo, yabwiye RBA ko kwagura ingendo kwa Rwandair muri RDC bishimangira umuhate w’abakuru b’ibihugu byombi wo kurushaho guteza imbere umubano hagati y’ibihugu byombi.
RwandAir ikomeje ubudasa kuko yashyizwe ku mwanya wa mbere muri Afurika muri Sosiyete zikora ubwikorezi bwo mu kirere zifite abakozi batanga serivisi nziza.
Ni umwanya RwandAir yashyizweho binyuze mu bihembo bitangwa na Skytrax, Ikigo gikora ubushakashatsi ku birebana n’indege n’ibibuga byazo.
Mu gutanga iki gihembo hagenzurwa serivisi abakozi b’ikigo runaka gikora ubwikorezi mu kirere batanga, haba ku kibuga cy’indege n’imbere mu ndege.
Nyuma yo gukora ubu bugenzuzi iki kigo cyasanze RwandAir aricyo kigo gitanga serivisi nziza aha hantu hombi muri Afurika.
RwandAir ikurikirwa na Ethiopian Airlines, South African Airways, Royal Air Maroc, Kenya Airways, Fastjet, FlySafair, Air Mauritius, Air Seychelles na Mango.
Uretse uyu mwanya wa mbere RwandAir yegukanye, yanabaye ikigo cy’indege cya kabiri cyiza mu karere nyuma ya Kenya Airways.
Mu kugena uwegukana uyu mwanya hasesenguwe amakuru yatanzwe n’abagenzi b’ibigo by’indege bitandukanye kuko babitayeho mu ngendo haba mbere y’icyorezo cya COVID-19 no mu gihe cyacyo.
RwandAir ibinyujije kuri Twitter yagaragaje ko yishimiye kwegukana iyi myanya yombi.