RwandAir yanyomoje amakuru y’inkongi y’umuriro ku ndege yayo
Nyuma y’amakuru atandukanye yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga avuga ko indege ya Kompanyi y’ubwikorezi y’u Rwanda (RwandAir) yaba yafashwe n’inkongi y’umuriro, ubuyobozi bwayo bwanyomoje aya makuru yavugaga ko yahiriye muri Israel.
Aya makuru yakwirakwijwe anyujijwe ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko kuri Twitter. Hagiye hagaragara amashusho y’indege ya RwandAir iri ku kibuga, irimo kwaka umuriro ahagana inyuma muri moteri.
Iyi kompanyi ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, yavuze ko aya makuru atari yo, ko ibyabaye ari ikibazo gisanzwe kibaho ku ndege kandi ko byakemutse.
Bagize bati ” Hari amakuru atariyo ari kugenda akwirakwira ku ” ku muriro watse kuri moteri” yimwe mu ndege zacu. WB 503 [ubwoko bw’indege] yavaga Tel Aviv yerekeza i Kigali ejo hashize yagize ikibazo cy’umuriro ku gice cy’inyuma ubwo yari ikiri ku butaka. Ibi ni ibintu bisanzwe bibaho bituruka ku mavuta aba atahiye mu gice cya moteri.”
RwandAir ivuga ko ” Urugendo rw’iyi ndege rwakererweho mu rwego rw’umutekano w’abagenzi kandi ngo nyuma yaje guhaguruka igera i Kigali amahoro.”