RwandAir yafunguriwe amarembo ku bibuga by’indege mu Butaliyani (Italy)
U Rwanda rwasinyanye amasezerano n’u Butaliyani yemerera kompanyi y’indege zo mu Rwanda ya RwandAir uburenganzira bwo gukoresha ibibuga by’indege byose byo muri icyo gihugu cyo ku mugabane w’Iburayi.
Aya amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa mbere taliki 20 Kamena 2016b na Minisitiri w’Ibikorwa Remezo w’u Rwanda, Ambasaderi Claver Gatete n’uhagarariye Ubutaliyani mu Rwanda, Ambasaderi Dominico Fornara, yari agamije kwemerera Kompanyi z’indege z’ibihugu byombi zemerewe kugwa ku bibuga by’indege byabyo zitiriwe zibanza kugwa ahandi.
Minisitiri Gatete yavuze ko aya masezerano yitezweho koroshya ubuhahirane hagati y’u Rwanda n’u Butaliyani, by’umwihariko mu birebana n’ubucuruzi n’ubukerarugendo. yakomeje avuga ko hari ibyo u Rwanda ruzungukira muri aya masezerano by’umwihariko mu bucuruzi bw’ibyo Abanyarwanda bohereza muri kiriya gihugu.
Minisitiri Gatete yanavuze ko ibicuruzwa bitazishyuzwa inshuro ebyiri nk’uko byari bisanzwe bigenda kuko byabanzaga kunyura mu bindi bihugu.
Amb. Fornara uhagarariye u Butaliyani mu Rwanda, yavuze ko binyuze muri iyi masezerano RwandAir yemerewe gukoresha ikirere cy’iki gihugu, ndetse no kugwa ku bibuga byaho ariko itagamije kuhakura cyangwa kuhasiga abagenzi.
Umuyobozi Mukuru wa Rwandair, Yvonne Manzi Makolo avuga ko n’ubwo Inteko zishinga amategeko z’ibihugu byombi ziba zigomba kwemeza aya masezerano ariko ibiyakubiyemo biba bikwiye gushyirwa mu bikorwa kuva uyu munsi aba yashyiriweho umukono.
RwandAir ubu ifite ibyerekezo 26, muri uyu mwaka ikaba yaratangije ingendo zirimo; Cape Town na Abuja. imaze kugira kandi icyicaro i Cotonou gihuza ingendo zo muri Afurika y’Iburengerazuba mu mijyi ya Abidjan, Dakar, Libreville, Brazzaville na Douala, hifuzwa kongeraho Bamako na Conakry.