RwandAir n’izindi kompanyi ku Isi zahagaritse kujya muri Bushinwa
Nyuma ya Kompanyi yo mu Rwanda ya RwanAir yamaze gutangaza ko yahagarise ingendo zayo zerekeza mu Bushinwa, hiyongeyeho izindi Kompanyi eshatu zikomeye ku mugabane wa Amerika nazo zemeje ko zigiye guhagarika ingendo zerekeza muri iki gihugu kubera Icyorezo cya Caronavirus.
Izi kompanyi uko ari eshatu zahagaritse kujya mu Bushinwa ni American, Delta na United Airlines zatangaje ko zigiye kuba zisubitse gukorera ingendo muri icyo gihugu cyagaragayemo umubare munini w’abahitanwe n’iki cyorezo gikomeje guhangayikisha Isi.
Delta Air Lines, American Airlines na United Airlines zatangaje ko zafashe umwanzuro wo guhagarika gukomeza gukorera ingendo mu Bushinwa mu gitondo cyo kuwa Gatanu tariki ya 31 Mutarama 2020.
American Airlines yavuze ko ku itariki 27 Werurwe 2020, ko nta ngendo izaba ikihakorera. Delta na United zo zagaragaje ko gusubika ingendo zazo mu Bushinwa ari ikintu kiri gukorerwa mu maguru mashya aho bitagomba kurenza tariki ya 6 Gashyantare.
American Airlines na United byavuze kandi ko bizakomeza gukorera ingendo mu mijyi nka Hong Kong no muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu gihe kompanyi ya Delta itazazigeramo.
Itangazo rigaragaza ko Kompanyi ya Delta izakora urugendo rwayo rwa nyuma ruva muri Amerika rwerekeza mu Bushinwa kuwa Mbere tariki ya 3 Gashyantare 2020. Urugendo rwanyuma ruva mu Bushinwa rwerekeza muri Amerika rwo ruzarangirana no kuwa Gatatu tariki ya 5 Gashyantare.
Sosiyete y’u Rwanda y’ingendo zo mu kirere, RwandAir yahagaritse ingendo zijya cyangwa ziva Kigali-Guangzhou mu Bushinwa kubera icyorezo ‘Coronavirus’ gikomeje kwibasira abatuye mu bice bitandukanye bya kiriya gihugu.
Ikicyemezo gikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze Ejo kuwa gatanu tariki 31 Mutarama 2020.
RwandAir yavuze ko iki kemezo ari iki gihe gito mu rwego rwo kwirinda ko kiriya cyorezo kigera mu Rwanda.
Iyi Sosiyete ivuga ko muri gashyantare hazasuzumwa niba kiriya cyemezo kizagumaho cyangwa kigakurwaho bitewe n’uko kiriya cyorezo kizaba kimeze muri kiriya gihugu.
Iri tangazo rivuga ko iki cyemezo gishingiye ku byatangajwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ko iki cyorezo gihangayikishije cyane.
Abazagirwaho ingaruka n’iki cyemezo barimo abagenzi bagombaga gukora ingendo zijya cyangwa ziva mu Bushinwa bazasubizwa amafaranga yabo y’ingendo cyangwa bahindurirwe amatariki bagombaga kugenderaho ashyirwe mu gihe iki cyemezo kizakurirwaho.
Iki cyorezo cyanamaze kugera mu Buhindi ariko ingendo za Kigali-Mumbai zo zirakomeza nk’uko bisanzwe.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima rirateganya gutangaza ibihe bidasanzwe Isi yinjiyemo kubera iki cyorezo gikomeje kugera mu bihugu bitandukanye.
Ubu ku kibuga cy’Indege cya Kigali i Kanombe hari abaganga bari gusuzuma abava mu bihugu bivugwamo kiriya cyorezo kugira ngo bapimwe niba batakirwaye mu gihe abashobora gukekwaho iyi ndwara babona gushyirwa mu kato.
Coronavirus ishobora kuba icyorezo gishobora kuzaba gikomeye muri iki kinyacumi Isi itangiye, mu gihugu cy’Ubushinwa aho cyatangiriye, uyu munsi hatangajwe ko kimaze guhitana abagera muri 213 mu gihe abamaze kucyandura ari 9 692.
Iyi ndwara kandi imaze kugera mu bihugu bitandukanye bigera kuri 21. Igihugu cy’Ubwongeleza kiri mu byatangaje ko hari abantu babari bagaragayemo banduye iki cyorezo.
Muri Afurika bivugwa ko cyaba cyagaragaye mu gihugu cya Botswana.
Dore imibare y’abamaze kuyandura muri buri gihugu yagaragayemo.
- China – 9,692
- Japan – 14
- Thailand – 14
- Singapore – 13
- South Korea – 11
- Australia – 9
- Malaysia – 8
- Taiwan – 8
- France – 6
- United States – 5
- Germany – 5
- Vietnam – 5
- United Arab Emirates – 4
- Canada – 3
- Italy – 2
- Cambodia – 1
- Finland – 1
- India – 1
- Nepal – 1
- Philippines – 1
- Sri Lanka – 1