AmakuruUbukungu

RwandAir igiye gutangira ingendo ziva i Kigali zijya Kinshasa

RwandAir, Sosiyete Nyarwanda ikora ingendo zo mu kirere, igiye gutangira ingendo zayo  ziva i Kigali zijya  Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibi bije nyuma yaho muri iki cyumweru abayobozi batandukanye b’u Rwanda, bari bari  i Kinshasa aho bagiranye ibiganiro na bagenzi babo ndetse na Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi unateganya kugirira uruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Ingendo za  Kigali-Kinshasa, zizatangira hagati muri Mata zizaba zirimo iz’abagenzi ndetse n’iz’imizigo , naho izijya Guangzhou zigatangira kuwa 18 Kamena uyu mwaka’ nkuko bitangazwa n’Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo.

Abayobozi ku ruhande rw’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), basinyanye amasezerano yo gufungurirana ikirere, bikazatuma RwandAir ibasha kwerekeza i Kinshasa ndetse n’indege za Congo Airways bikaba uko mu kirere cy’u Rwanda.

Mu minsi mike indege za RwandAir zizatangira gukoresha ikirere cya RDC ndetse n’iza Congo Airways bikaba uko mu kirere cy’u Rwanda, ku buryo nibigerwaho, ibihugu byombi bizabasha kubyaza umusaruro amahirwe yose umubano wabyo utanga.

Ingendo za RwandAir, zizongera ubuhahirane n’imigenderanire hagati y’ibihugu byombi, zikongera n’urwego rw’ubucuruzi bubarurwa hagati yabyo.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger