Rwanda:Bamwe mu bakora ubucuruzi binubira serivisi bahabwa n’ikigo cy’imisoro n’amahoro RRA
Bamwe mu bakora ubucuruzi bavuga ko hari serivisi zirimo gucibwa ibihano no gufungirwa ibikorwa by’ubucuruzi bakorerwa n’ikigo cy’imisoro n’amahoro mu Rwanda batabanje kugishwa inama ndetse banabandikira babasaba ibisobanuro ntibabasubize.
Mu nama yahuje Urugaga rw’abikorera mu Rwanda na bamwe mu bakora ubucuruzi hagarutswe ku kibazo cyo kuba hari uruhande rurenganira mu bucuruzi nyamara bagasaba ko niba hakomwe ingasire hakomwa n’urushyo.
Bwana NGAMIJE Augustin waje ahagarariye Uruganda rwa SPERANZA Group ltd yavuze ko zimwe mu mbogamizi bagiye bahura nazo ari uko bacibwa ibihano batanbanjije kugishwa inama ku birebana n’amategeko ndetse banasaba ibisobanuro ntibabihabwe. Aha NGAMIJE yagize ati:”dufite ibibazo nk’ibigendanye n’inyungu za banki, uko twakirwa iyo tugiye gusaba serivisi ndetse nagaruka no kuri serivisi duhabwa n’ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA), ikibazo twavugaga ni uko bashyiraho imisoro bagahindura amategeko bagahita babishyiraho batabanje kuduhamagara ngo tuganire, batatubajije ndetse n’iyo tubandikiye ntibadusubiza ugasanga baduca intege”.
NGAMIJE Augustin waje ahagarariye Uruganda rwa SPERANZA Group ltd
Yakomeje agira ati:”twebwe baradufungira ariko twe ntitubafungira bakwiye kujya batugisha inama nibakoma urushyo bage bakoma n’ingasire niba dukoresha inguzanyo za banki tugahura n’ibibazo nk’ibyo ni ikibazo gikomeye cyane”.
Naho umuyobozi mukuru w’urugaga rw’abikorera mu Rwanda Ruzibiza Stephen asanga bimwe mur’ibi bibazo bidashakiwe umuti hakiri kare bishobora kugira ingaruka ku bukungu bw’u Rwanda.
Yagize ati:”Uyu munsi twagaragaje ibyavuye mu bushakashatsi bujyanye n’ubucuruzi n’ingorane abacuruzi bahura nazo mu bucuruzi bwabo”.
Yakomeje agira ati:”Imbogamizi ni nyinshi aho twavuga nk’ikiguzi cy’amafaranga mu nguzanyo, ibiciro by’amazi na transport n’ibindi,……
Umuyobozi mukuru w’urugaga rw’abikorera mu Rwanda Ruzibiza Stephen
Bwana RUZIBIZA kandi yasoje agira ati:”Hari n’ikibazo cyo kutihanganirwa nk’abacuruzi, imyumvire iri kuri bombi haba ku bucuruzi no ku bagenabikorwa, tukaba dusanga hagombye kubaho imyumvikanire mbere yo gufungirwa hakabanza hakaba ibiganiro kuko bigira ingaruka, nibafunga business bizagira ingaruka kuri economie,ibi rero tubikora hakiri kare ngo bitazagira ingaruka zihambaye kandi aho kugira ngo tuge duhora tubivuga duhitamo gukora ubushakashatsi nk’ubu leta nayo ikazagira icyo ikora, nk’ubu ntitwabwira leta ngo igabanye inguzanyo za banki tutagaragaje ngo inguzanyo zihagaze gutya”.
Twagerageje kuvugana n’ubuyobozi bw’ikigo cy’imisoro n’amahoro mu Rwanda ngo bagire icyo bavuga kuri izi mbogamizi zivugwa hagati yabo n’abikorera ariko ntibyadukundiye.
Kanda hano wumve bamwe mu bacuruzi binubira imikorere idashimishije bahabwa n’ikigo cy’imisoro n’amahoro mu Rwanda RRA
https://www.youtube.com/watch?v=h80f5bUn7Ok&feature=youtu.be