Rwanda na Uganda: Inama y’amasaha arenga 7 nta muti w’ibibazo yatanze
Ibiganiro by’amasaha agera ku munani hagati y’intumwa z’u Rwanda na Uganda byabereye i Kampala muri Uganda kuri uyu wa gatanu bikurikira inama ya mbere yabereye i Kigali ireba ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda, byasojwe nta mwanzuro uhamye ufashwe nyuma y’uko impande zombi zinaniwe kumvikana ku ngingo zimwe na zimwe.
Itsinda ry’u Rwanda ryahuriye n’irya Uganda mu nama ya kabiri yize ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda agamije kunoza umubano no guhosha urunturuntu hagati y’ibihugu byombi.
Iyi nama ya kabiri ikurikira iyabereye mu Mujyi wa Kigali yabereye muri Speke Resort Munyonyo Hotel ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ukuboza 2019.
Ibiganiro hagati y’impande zombi byabaye mu gihe kirekire kuko byamaze amasaha asaga umunani, hasuzumwa iyubahirizwa ry’amasezerano yashyiriweho umukono mu Mujyi wa Luanda muri Kanama 2019.
Byari byitezwe ko ibiganiro bigenda nk’uko ibyabereye mu Rwanda byagenze, aho ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga ku mpande zombi batangira bageza ijambo ku bitabiriye; ariko kuri iyi nshuro si ko byagenze kuko nyuma y’ijambo ry’ibihugu by’ibihuza; ibiganiro byahise bijya mu muhezo.
Itsinda ry’u Rwanda ryari riyobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Amb. Nduhungirehe Olivier ; ririmo Minisitiri w’Umutekano Gen Patrick Nyamvumba ; Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase; Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston n’Umunyamabanga Mukuru w’Urwego Rushinzwe Iperereza n’Umutekano w’Igihugu, Gen Maj Joseph Nzabamwita.
Nubwo ibiganiro byamaze igihe kirekire ariko byasojwe nta mwanzuro ufashwe ndetse u Rwanda rwakomeje kugaragariza Uganda uko amasezerano yayarenzeho agishyirwaho umukono.
Umwe mu ntumwa z’indorerezi wari mu cyumba, yabwiye IGIHE ko ibiganiro byatangiye neza, ibihugu byombi bifunguka mu guhanahana ibitekerezo ariko ko hari aho byageze Uganda igasa n’iyinangira ; ibintu ngo bitashimishije u Rwanda na gato.
Nyuma y’ibiganiro byabereye mu muhezo, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga,Amb Nduhungirehe Olivier na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa, babwiye itangazamakuru ingingo zibanzweho.
Kutesa yavuze ko mu nama yahuje impande zombi yibanze ku ngingo icyenda zashyizweho umukono mu masezerano ya Luanda.
Izo ngingo zirimo kubaha ubusugire bwa buri wese n’ubw’igihugu cy’igituranyi; kurinda no kubaha uburenganzira n’ubwisanzure bw’abaturage; gushyiraho komisiyo ihuriweho n’impande zombi n’ibindi.
Ati ‘‘Twaganiriye byimbitse kuri izi ngingo, hari izo twemeranyijweho ariko izindi zizakomeza gusuzumwaho ndetse tunagishe inama abakuru b’ibihugu harebwa niba twakomeza kuzikoraho zigakemurwa.’’
Kutesa yavuze ko buri ruhande rwagaragaje ibibazo birubangamiye ndetse runatanga inzira byakemurwamo.
Ati ‘‘Twizera ko hakiri amahirwe yo gukemura ibyo bibazo. Kugira ngo tugere aho twifuza, icy’ingenzi tugomba kugarura ni ukurebana neza no kugirirana icyizere. Tuzakora ibishoboka byose ngo byongere bijye mu buryo.’’
Yavuze ko ibitabashije kuganirwaho bizibandwaho ubutaha, binyuze mu nzego zitandukanye.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Nduhungirehe Olivier, yagaragaje ko hakiri ibikibangamiye Abanyarwanda muri Uganda ndetse umutekano wabo utizewe.
Yagize ati “Twaganiriye ku bibazo byari mu masezerano yashyiriweho umukono mu Mujyi wa Luanda muri Angola ku wa 21 Kanama 2019 n’itangazo rya Kigali ryo ku wa 16 Nzeri 2019. Twabonye hari intambwe yatewe mu masezerano tuzakomeza kuganiraho.’’
“Twaganiriye kandi twatanze amakuru, twatanze n’amazina, bagenzi bacu muri Uganda bijeje gusuzuma amakuru twabahaye kuko nk’u Rwanda twizera ko ibi ari byo zingiro ry’ikibazo gihari ariko twakiganiriyeho.’’
“Twaganiriye no ku kibazo cy’Abanyarwanda batabwa muri yombi, bagafungwa binyuranye n’amategeko ndetse bagakorerwa iyicarubozo. Nta kigaragara twemeranyije kuri iki kibazo ariko tuzakomeza kukivugaho.’’
Nduhungirehe yanakomoje ku byo baganiriyeho bijyanye n’icengezamatwara rikomeje kunyuzwa mu itangazamakuru, ryanafashe umurego na nyuma y’inama yabereye i Kigali.
Ati “Ni inama ya kabiri ariko u Rwanda rwizera ko Komisiyo ihuriweho yashyizweho n’amasezerano yakurikiwe n’abakuru b’ibihugu, tuzabagisha inama twemeranye ku cyakorwa ku byaganiriweho by’umwihariko ku ruhande rw’u Rwanda.’’
Nduhungirehe yavuze ko hari ibintu bitatu yagereranyije n’uburozi hagati y’u Rwanda na Uganda ariko bushobora kurangira.
Ati “Ntidukeneye kongera inama dukora, ntidukeneye gushyiraho komisiyo, dukeneye gukemura ibibazo abaturage bacu babaza. Twaje hano dufite byinshi twiteze kandi ku mbuga nkoranyambaga, Abanyarwanda na bo babigaragaje. Barashaka kumenya ko badakwiye guterwa ubwoba no kwinjira muri Uganda ngo batabwe muri yombi. Abantu ku mipaka yacu bakeneye guhamirizwa ko batazongera guterwa ubwoba n’imitwe y’iterabwoba ikorera muri Uganda. Twizera ko tuzakomeza uru rugendo mu gushaka igisubizo kirambye cy’abaturage bacu n’ab’akarere muri rusange.’’
Mu gihe u Rwanda rwakunze kugaragariza Uganda ingingo eshatu nka nyirabayazana y’umwuka mubi zirimo kuba ifasha imitwe yitwaje intwaro, guta muri yombi abanyarwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, no kubangamira ubucuruzi bw’abanyarwanda banyagwa ibyabo; Uganda yo yitsa ku kuvuga ko u Rwanda rwafunze imipaka.
Ku kibazo kijyanye n’imipaka, Nduhungirehe yavuze ko ‘‘ikibazo cyari ubwoba ku mutekano w’Abanyarwanda. Hari imitwe yitwaje intwaro iheruka no kugaba igitero ku Rwanda. Ni icyo kibazo nyamukuru. »
‘‘Ikibazo cya kabiri, ese Abanyarwanda bazemererwa kwinjira muri Uganda mu bushabitsi no gusura abavandimwe mu mahoro, badafite ubwoba bwo gutabwa muri yombi no gukorerwa iyicarubozo? Bizaba ari iby’agaciro ku itangazamakuru rya Uganda kutagabanya ubukana bw’ikibazo gishingiye ku mutekano ngo cyitwe icyo gufunga umupaka. Ni icy’umutekano w’Abanyarwanda.’’
Kuva aho inama ya Kigali ibereye, Abanyarwanda 99 nibo bamaze kujugunywa ku mipaka ihuza u Rwanda na Uganda mu gihe kuva uyu mwaka watangira ari 588.
Kutesa abajijwe ikibazo cy’ibikorwa byo guta muri yombi Abanyarwanda muri yombi byakajije umurego yavuze ko ngo na Uganda yagaragaje ko yinjirirwa n’Abanyarwanda.
Ati ‘‘Abanyarwanda batabwa muri yombi kubera icyo kibazo cy’ubutasi, kizakomeza kuganirwaho. Twizera ko iki kibazo cyabonerwa umuti. Twakuraho imbogamizi ziri mu bijyanye n’ubucuruzi. Uganda nta nyungu ifite mu guhungabanya u Rwanda.’’
Uganda ntacyo irakora ku kibazo cy’Abanyarwanda bahohoterwa muri Uganda ndetse ntirareka imikoranire yayo n’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya u Rwanda. Muri Werurwe 2019 nibwo Leta y’u Rwanda yaburiye abaturage bayo ku gukorera ingendo muri Uganda kubera umutekano wabo.
Kuva muri Mutarama 2018, Abanyarwanda 1438 bajugunywe ku mipaka nyuma y’igiye bafungiwe muri kasho z’Urwego Rushinzwe Iperereza rya Gisirikare (CMI) n’Urwego Rushinzwe Iperereza mu gihugu (ISO) bakorerwa iyicarubozo.
Nduhungirehe ati ‘‘Turacyaganira kuri iki kibazo cy’Abanyarwanda bashimutwa ndetse mu gihe tuzaba twagize ibyo twemeranyaho, ingendo zizasubukurwa. Niba ufite abantu bajugunywa ku mupaka, ntitwavuga ko bizamura ubucuruzi. Abantu ntibakorera ishoramari muri Uganda kuko batabwa muri yombi.’’
U Rwanda rwagaragarije Uganda ibimenyetso bigaragaza uko imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, RNC na RUD Urunana ikomeje kwisuganyiriza muri iki gihugu cy’igituranyi.
Ubuhamya bw’abari abarwanyi ba FDLR na P5 ishamikiye kuri RNC, bushimangira uko Uganda ifasha imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda ndetse bamwe basabye imbabazi imbere y’inkiko.
More than 7 hours of a deep, open, frank but cordial discussion between #Uganda & #Rwanda. No agreement on a solution to the most contentious issues (Uganda's support to armed groups & illegal detention of Rwandans in Uganda). We agreed to refer the matter to our Heads of State. pic.twitter.com/IvdEgpnO1F
— Olivier J.P. Nduhungirehe (@onduhungirehe) December 13, 2019