AmakuruPolitiki

Rwanda :Ibihugu 10 byamuritse imico yabyo byagaragaje uburyo Afurika yose ar’imwe

Mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Rwanda Defense Force Command and staff college riri i Nyakinama mu Karere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru hizihirijwe umunsi w’umuco (Culture Day) ku nshuro ya 11.

Ni mu birori byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Mutarama 2024, mu birori rusange byahuje abanyeshuri 49 biga muri iri shuri baturutse mu bihugu 10 bitandukanye byo ku mugabane w’Afurika n’u Rwanda rwa 11 rwakiriye uyu muhango.

Ibihugu byabashije kwitabira iki gikorwa ni Kenya,Uganda,Tanzania, Botswana, Zambia, Ethiopia, Nigeria,Sudani y’Epfo, Malawi na Senegal.

Buri gihugu cyagaragaje ibikubiye mu muco gakondo wacyo harimo: imyambarire,uburyo bw’imitekere, ibinyobwa,ibikoresho gakondo bitandukanye,indirimbo n’umudiho w’imbyino.

Byinshi mu byagaragajwe na buri gihugu byagaragaje ubumwe bw’Abanyafurika kuko ibyinshi muri byo usanga igihugu gifite icyo gihuriyeho n’ikindi, ahanini ururimi gakondo rukaba umwihariko kuri buri hamwe.

Col Lidia Bagwaneza umunyeshuri muri iri shuri rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama yagaragaje ko kugaragaza umuco wa buri gihugu ar’ingenzi cyane mu buryo bw’imibanire hagati yabo kandi ko ari bimwe mu bituma barushaho kunoza akazi kabo ndetse no kumenya Uko bitwara n’uko babana n’abaturage mu gihe bahawe ubutumwa bw’akazi muri ibi bihugu.

Yagize ati’”Umuco ni kimwe mu bigize umuntu, iyo ugize amahirwe yo kumenya umuco urenze uwawe ukiyongeraho undi, urugero navuga nka hano dufite ibihugu 10 byagaragaje umuco wa byo, mu kazi nk’ingabo(RDF) mu bikorwa dukora mu bihugu bitandukanye byo kugarura Amahoro biradufasha,iyo muhuye ataribwo bwambere ubonye imico ye, biragufasha ukamenya icyo akunda, icyo yanga n’uko yitwara akenshi biradufasha, haba ubwo ugize amahirwe ugasanga wamenye kuvuga ururimi rwabo,ibi bidufasha kubana n’abaturage baho mu gihe cy’akazi tuhagiriye ndetse hano harimo n’abamaze kumenya kuvuga ikinyarwanda neza ku buryo bakoresha n’imigani”.

Major Christopher Christian MARIJANI wo mu gisirikare cya Tanzania (Tanzania People Defence Force) akaba ari n’umunyeshuri muri iri shuri, avuga ko yasanze ibihugu by’Afurika bihuriye kuri byinshi,ari bimwe kandi ibyinshi bibikora kimwe uretse kuba bitandukanyijwe n’imipaka gusa.

Yagize ati’” Ibihugu 11 byo kuri uyu mugabane twahuriye hano, duhuriye kuri byinshi uretse imipaka idutandukanyije cyakoze hakiyongeraho n’indimi gakondo, nyuma yo gusanga ibyinshi turi bamwe ni izindi mbaraga hagati yacu zo gukorera hamwe,tukaba umwe kandi akazi kaduhuza kagakorwa neza”.

Brig.Gen Andrew Nyamvumba, Commandant RDFCSC yavuze ko imico itandukanye yamuritswe izabafasha kumenya neza ibibahuza no kurushaho kubyubakiraho hasigasirwa ubumwe rusange bw’Abanyafurika.

Yagize ati’”Kugaragaza umuco wa buri gihugu ni byiza ku Banyafurika twese kuko turushaho kumenyana no kubaka isano dufitanye, iki gikorwa cy’uyu munsi kizaguma mu mitwe no mu mitima y’abanyeshuri barikongerera ubumenyi bwa gisirikare muri iri shuri kuko bazarushaho kumenyana no kubaka ubumwe buri hagati yabo,babwubakiraho mu kubaka umugabane w’Afurika, Kandi ibyinshi tubihuriyeho nk’uko byagaragajwe”.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’inzego z’ubuyobozi zitandukanye zirimo ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru,Ingabo na polisi n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.

Abanyeshuri 49 bose baturutse mu bihugu 11 byo muri Afurika barikongerera ubumenyi mu bya gisirikare muri iri shuri riri i Nyakinama, basabwe kurushaho gufatanya mu kubaka ubumwe bwabo no gusigasira ibyagezweho ku mugabane w’Afurika ndetse no guharanira icyatuma amahoro akomeza kuhashinga imizi.

Itorero inganzongari ryasusurukije abitabiriye uyu muhango mu mbyino gakondo z’u Rwanda
Abanya-Uganda nabo bagaragaje umuco wabo mu mbyino gakondo
Sudani y’Epfo nayo yagaragaje uburyo basusurutsanya mu mbyino
Ibinyobwa bitandukanye byo muri ibi bihugu 11 byamuritswe
Abayobozi batandukanye barimo guverineri w”Intara y’Amajyaruguru bitabiriye uyu muhango
Hagaragajwe ubwoko butandukanye bw’imitekere kuri buri gihugu

Twitter
WhatsApp
FbMessenger