AmakuruUbukungu

Rwanda: Hagaragaye icyorezo cyaje cyibasira ingurube! Aborozi bazo bagize icyo basabwa

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) cyatangaje ko ibizamini byafashwe ku ngurube z’umworozi utuye mu Murenge wa Muyumbu Akarere ka Rwamagana byagaragaje ko hari indwara ya Muryamo y’ingurube kandi ko ari icyorezo. Iki kigo kikaba gisaba aborozi kwitwararika birinda ko gikwirakwira.

RAB yamaze impungenge aborozi b’ingurube n’Abaturarwanda muri rusange ko iyi ndwara ya Muryamo y’ingurube ifata ingurube gusa, idafata abantu.

Itangazo ryatanzwe n’Ubuyobozi bwa RAB, rivuga ko Muryamo y’ingurube ari indwara iterwa na virus (African Swine Fever Virus) ikaba ifata ingurube zorowe ndetse n’ingurube zo mugasozi. Ibimenyetso biyiranga ni umuriro mwinshi uri hejuru ya dogere mirongo ine (40oC), kunanirwa kurya, kunanirwa kugenda, gutitira, gutukura ku bice by’umutwe, ku nda no ku maboko n’amaguru uhereye ku bice by’imyanya myibarukiro.

Rikomeza rigira riti: “Mu rwego rwo guhashya ubwo burwayi bwamaze kugaragara mu Rwanda, RAB iramenyesha aborozi b’ingurube, Inzego z’Ibanze n’Abaturarwanda muri rusange ko indwara ya muryamo y’ingurube ari indwara y’icyorezo, kandi nta muti nta n’urukingo igira”.

Ni muri urwo rwego RAB isaba ko aborozi bose bahagarika kuzerereza ingurube ku gasozi, ingurube zikaguma mu biraro. Umworozi wese ushaka kujyana cyangwa kugurisha ingurube ye azajya abihererwa icyangombwa n’umuganga w’amatungo ku murenge cyemeza ko itungo rye nta burwayi rifite kandi yubahirize amabwiriza yo gukumira icyorezo cya Muryamo y’ingurube.

Ikindi ni uko bibujijwe kubaga ingurube irwaye cyangwa yapfuye izize uburwayi ubwo ari bwo bwose. Aborozi, barasabwa gukaza isuku n’ubwirinzi mu bworozi bw’ingurube, birinda kuzigaburira umwanda w’ibisigazwa by’ibiribwa byatetswe bivuye mu gikoni .

RAB irasaba aborozi kwihutira kumenyesha umuvuzi w’amatungo ubegereye ku rwego rw’umurenge mu gihe babonye bimwe mu bimenyetso byavuzwe haruguru ku ngurube boroye. Barashishikarizwa no gushyira ingurube zabo mu bwishingizi Leta yashyizemo Nkunganire.

Inzego z’Ibanze zirasabwa gukurikirana iyubahirizwa ry’ingamba zigamije gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Itegeko nº 54/2008 ryo ku wa 10/09/2008 rigenga uburyo bwo kwirinda no kurwanya indwara zanduza amatungo mu Rwanda riteganya ibihano ku muntu wese unyuranyije n’ibikubiye muri iri tegeko, birimo igifungo kiri hagati y’amezi atatu n’imyaka ibiri, n’ihazabu iri hagati y’amafaranga ibihumbi ijana (100,000) na miliyoni eshanu (5,000,000) cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger