Rwanda: Amakipe ane mu itsinda FIFA yongeye irayagarura
Inama rusange y’ubutegetsi ya FIFA iteraniye i Kigali yasubijeho gahunda yo gukina ari amakipe ane muri buri tsinda mu gikombe cy’isi cya 2026 kizaba kigizwe n’amakipe menshi kurushaho.
Iri rushanwa rizabera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Canada na Mexique byari biteganyijwe ko rizabamo amatsinda 16 agizwe n’amakipe atatu kuko umubare w’amakipe wari warakuwe kuri 32 akagirwa 48.
Ariko nyuma yaho amatsinda agizwe n’amakipe ane agenze neza mu Gikombe k’Isi giheruka kubera muri Qatar mu 2022 byatumye ubutegetsi bwa FIFA butekereza bwongera gusuzuma uko byagenda mu 2026.
Ibi byatumye iryo rushanwa ryari kuba rigizwe n’imikino 80 yongerwa ikaba 104, kuko ubu hongewemo ikiciro gishya cya kimwe cya 16 (1/16) kirimo amakipe 32.
FIFA yemeje ko amakipe abiri ya mbere mu itsinda azajya akomereza muri icyo kiciro hamwe n’ amakipe umunani ya gatatu yitwaye neza kurusha andi.
Ikomeza ivuga ko ubu buryo bwo gukina Igikombe k’ Isi butuma amakipe yose akina nibura imikino itatu, bukanatanga ikiruhuko gikwiye hagati y’ amakipe ahanganye.
Mu Kuboza,2022 Perezida Gianni Infantino yatangaje ko barimo kureba uko haba impinduka mu buryo bwo gukina Igikombe k’Isi nyuma y’uko imikino y’ amatsinda yarangiye mu buryo bwanyuze benshi muri Qatar.
Yakomeje avuga ko uburyo bw’ amatsinda y’ amakipe ane, nibuzaho amakipe abiri azajya akomeza mu kiciro cyo gukuranamo, kuko ari bwo bwakoreshwaga mu Gikombe k’ Isi kuva cyatangira gukinwa n’ amakipe 32 mu 1998.
Bityo ikiciro gishya cya 1/16 gisobanuye ko amakipe azagomba gukina umkino umunani kugira ngo atware iki gikombe, ugereranyije n’ imikino irindwi yabaye mu Gikombe k’ Isi cyabereye muri Qatar 20022.
Indi nkuru wasoma
Mu Rwanda hatangijwe gahunda ya FIFA y’umupira w’ Amaguru mu Mashuri
Yanditswe na UGIRASHEbUJA CYIZA Prudence