Rwanda: Abamaze kwandura coronavirus bageze kuri 243, abamaze gukira baba 104
Kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Mata 2020,Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda yatangaje ko habonetse abantu 18 bashya bagaragaweho ubwandu bwa Coronavirus mu bipimo 1,140 byafashwe.
N’ ukuvuga ko abamaze kwandura iyo ndwara mu Rwanda bageze kuri 243. Uyu munsi kandi hakize abantu 6 bityo abamaze gukira baba 104. Abakirwaye ni 139.
MINISANTE yavuze ko ubwandu bwiyongereye cyane muri iyi minsi bwaturutse ku batwara amakamyo yambukiranya imipaka n’abo bakorana.
Abarwayi bose bari kuvurirwa ahabugenewe kandi bari koroherwa nkuko byatangajwe na MINISANTE.
Minisiteri y’Ubuzima irasaba abaturarwanda gukurikiza amabwiriza y’ubuzima yashyizweho hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi no kuguma mu rugo.
Udupfukamunwa tugomba kwambarwa iyo abantu bavuye mu rugo ndetse niyo bahuye n’abantu benshi,nko mu nsisiro n’ahatuye abantu benshi.
Minisiteri y’Ubuzima ikomeje kwihanangiriza buri wese, isaba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda, kudahisha cyangwa kwirinda kwanga gutanga amakuru no guhisha ibimenyetso bya COVID-19, kuko ari ugushyira ubuzima bw’abandi mu kaga ndetse uzafatwa yakoze ibyo azahanwa n’amategeko.
Ibimenyetso by’ingenzi bya Coronavirus birimo Inkorora,guhumeka bigoranye n’umuriro.Umuntu wese ashobora kwipimisha Coronavirus akoresheje telefoni akanda *114#,maze agakurikiza amabwiriza cyangwa agahamagara umujyanama w’ubuzima umwegereye.Telefoni itishyurwa ni 114,Whatsapp +250788202080.Email ni :[email protected].
Kubera ubwandu bukabije bwagaragaye ku bashoferi b’amakamyo n’abo bakorana,nta kamyo kuri ubu yinjira mu Rwanda ngo uyitwaye akomeze mu gihugu imbere, na serivisi za gasutamo ziratangirwa ku mipaka ni nyuma y’iminsi ibiri hafashwe icyemezo cyo guhindura uburyo bw’imikorere ya za gasutamo mu rwego rwo gukurikiza ingamba zafashwe zo kurwanya ikwirakwizwa rya COVID-19.
Daniel Martin, nyuma y’iminsi 3 atwaye ikamyo iturutse i Dar es Salaam muri Tanzania ageze mu bubiko bugari bw’ibicuruzwa buherereye mu bilometero 10 uvuye ku mupaka wa Rusumo uhuza u Rwanda na Tanzania, iyi kamyo ayivuyemo maze ikorerwa ibisabwa byose birimo kuyimishaho umuti n’ibindi. Umunyarwanda Havugimana Jean Claude yiteguye kuyitwara akayigeza i Kigali arabanza kubahiriza ibisabwa n’inzego z’ubuzima birimo no kwisiga umuti mu ntoki wica udukoko dushobora gutera COVID – 19.
Aba bashoferi bombi bahuriza ku kuba izi mpinduka ari ingenzi mu guhangana na koronavirusi mu kiganiro bahaye RBA.
Daniel Martin ati “Ndabona ubu buryo ari bwiza cyane, nk’umuntu waza afite ubwandu iyo agumye hano biba byiza ntabukomezanye. Ni ikintu kiza cyane.”
Imihini mishya itera amabavu, ni byo izi mpinduka hari abatarazumva neza.
Undi mushoferi ati “Guhinduranya imodoka ndumva birimo ikibazo, kuva mu modoka ukayiha undi kenshi usanga uwo uhaye imodoka nta bunyararibonye ayifiteho.”
Kuri izi mpungenge, umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu Rwanda Robert Bafakulera arahumuriza abazifite ko hari ibiri gukorwa biza gutanga igisubizo.
Komiseri wa Gasutamo, Rosine Uwamariya avuga ko imirimo yo gutanga serivisi za Gasutamo ikomeje kandi zigenda neza ku buryo bazibonamo igisubizo mu guhangana n’ikwirakwira rya coronavirus.
Iki cyanya cyahariwe gutanga serivisi za gasutamo ku bicuruzwa byinjirira ku mupaka wa Rusumo kingana na hegitari 4.9 gifite ubushobozi bwo kwakira ikamyo 100 icya rimwe, ku munsi bashobora guha serivisi ikamyo ziri hagati ya 200 na 250.