AmakuruAmakuru ashushye

Rwanda: Abacamanza n’abandi bakozi b’urukiko ntibahanwa nk’umuturage usanzwe mu gihe bitwaye nabi, menya ibihano bibagenewe

Uwitwa Dushimuwera Robert, Umwanditsi w’Urukiko rw’Ibanze rwa Kiyumba mu Karere ka Muhanga yatawe muri yombi na RIB muri iki cyumweru, akurikiranyweho icyaha vyo kwakira ruswa.

Ku muturage usanzwe uketsweho icyaha nk’icyo, dosiye ye irangirire mu bucamanza yahamwa na cyo agafatirwa ibihano biteganywa n’amategeko. Ariko se bigenda bite ku mucamanza cyangwa undi mukozi w’urukiko ufatiwe muri icyo cyaha n’andi makosa asiga icyasha umwuga ubucamanza?

Birumvikana ko umucamanza cyangwa umukozi w’inkiko abanza kugongwa n’itegeko iyo yakoze icyaha runaka, ariko akaza no gukurikiranwa by’umwihariko hashingiwe ku mahame agenga imyitwarire.

Imyitwarire y’abacamanza n’abakozi b’inkiko ni ishingiro ryo gutanga ubutabera bunoze. Mu rwego rwo gukurikirana uko iri hame rishyirwa mu bikorwa, Urwego rw’Ubucamanza, binyuze mu Nama Nkuru y`Ubucamanza, rukurikirana abatatiye iri hame bagafatirwa ibyemezo biteganywa n’Itegeko N° 014/2021 ryo ku wa 03/03/2021 rigena sitati y’abacamanza n’abakozi b’inkiko.

Nk’uko byagarutsweho na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr. Ntezilyayo Faustin, mu muhango wo gutangiza Umwaka w’Ubucamanza wa 2021/2022 mu ntangiriro z’iki cyumweru, ko intego yo gutanga ubutabera bunoze ntiyagerwaho hatitawe ku myitwarire y’abacamanza n’abandi bakozi b’inkinko.

Yagize ati: “Urwego rw’Ubucamanza binyuze, mu Nama Nkuru y’Ubucamanza, rukurikirana imikorere y’abacamanza n’abandi bakozi, rugafatira ibihano biteganywa n’amategeko abagaragaweho imyitwarire inyuranyije n’amahame y’umwuga w’ubucamanza.”

Yavuze ko mu mwaka w’Ubucamanza wa 2020/2021 umucamanza 1 n’abanditsi 3 ari bo baregewe Inama Nkuru y’Ubucamanza, bagafatirwa ibyemezo bitandukanye birimo kwirukanwa burundu mu kazi, kwamburwa inshingano y’ubuyobozi, guhagarikwa by’agateganyo n’ibindi.

Ibindi bihano abacamanza n’abakozi b’inkiko bashabora gufatirwa mu rwego rw’akazi bitewe n’ikosa bakoze, birimo kugawa, gutinzwwa kuzamurwa mu ntera, guhagarikwa by’agateganyo mu gihe cy’amezi atatu adahembwa no kwihanangirizwa.

Raporo y’umwaka ushize igaragaza ko abaregewe Inama Nkuru y’Ubucamanza bagabanyutse ugereranyije n’umwaka wabanje wa 2019/2020 wagaragayemo abacamanza 11 barimo abacamanza 8 n’abanditsi b’inkiko 3.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yashimye intambwe imaze guterwa mu butabera, by’umwihariko asaba abagize uru rwego guhagurukira bake bagisiga icyasha urwego rw’ubucamanza mu Rwanda.

Perezida Kagame yavuze ko abantu bagana inkiko bizeye ko abacamanza babatega amatwi, bagaca imanza bashingiye ku buhamya n’ibimenyetso byatanzwe nk’uko amategeko abiteganya, ariko ngo ikibabaje ni uko hakigaragara abacamanza barya ruswa.

Yagize ati: “Ariko turacyumva ko hamwe na hamwe, n’abacamanza cyangwa n’abandi bakorana na bo, hakiri ugutega ibiganza kugira ngo barebe ko hari icyo babashyira mu ntoki.”

Yakomeje asaba abakora mu Rwego rw’Ubutabera gufatanya mu gutahura no guhana bakeya bagisiga icyasha Urwego rw’Ubucamanza rumaze kubaka icyizere gikomeye mu baturarwanda, no mu ruhando mpuzamahanga.

Nubwo habaye imbogamizi y’icyorezo cya COVID-19, Urwego w’Ubucamanza rwishimira ko rwakomeje guha Abanyarwanda ubutabera bunoze kandi butanzwe mu bihe bikwiye. Ibi bigaragarira uko imanza zaciwe muri uyu mwaka zijya kungana n’izaciwe mu mwaka wabanje bitewe n’imbaraga zashyizwe mu gukoresha ikoranabuhanga.

Urwego rw’Ubucamanza runishimira ko rukomeje gutera yo guteza imbere uburyo bwo gukemura impaka bushingiye ku bwumvikane n’ubuhuza (Court mediation), aho mu mwaka wa 2020-2021, imanza zarangiriye mu nama ntegurarubanza ziyongereyeho 1% ugereranyije n’umwaka wabanje wa 2019-2020.

SRC: Imvaho Nshya

Twitter
WhatsApp
FbMessenger