Rwanda: 16 biyongeye kubanduye coronavirus, umwe arayikira
Kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Mata 2020, Abantu 16 basanganywe Coronavirus mu bipimo 1214 byafashwe uyu munsi bituma umubare w’abamaze kwandura mu Rwanda ugera kuri 207, mu gihe abakize biyongereyeho umwe baba 93.
Mu Rwanda hamaze kuboneka abantu 207 banduye kuva icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko ka Coronavirus kibonetse ku butaka bwacyo ku wa 14 Werurwe 2020.
Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima rigaragaza ko uwo mubare ugaragaza ‘ubwiyongere bw’imibare y’abanduye mu batwara amakamyo yambukiranya imipaka n’abo bakorana.’
Umubare w’abamaze gukira Coronavirus ni 93 bapimwe bagasangwa nta bwandu bwa Coronavirus bukiri mu mibiri yabo. Aba barimo n’uwasezerewe mu bitaro kuri uyu wa Mbere.
Abarwayi 114 ni bo barwaye aho bari kwitabwaho n’abaganga ndetse bari koroherwa.
Imibare y’abarwayi ikomeje kwiyongera mu gihe igihe cyashyizweho cy’ingamba zo guhangana n’ikwirakwira rya Coronavirus kibura iminsi itatu ngo kigere.
Ku wa 21 nibwo Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Coronavirus, imipaka ifungwa, abantu bose badatanga serivisi z’ibanze bakaguma mu rugo mu gihe cy’ibyumweru bibiri. Ni icyemezo cyaje kongerwaho iminsi 15 izarangira ku wa Kane tariki 30.
Perezida Paul Kagame yabwiye abanyamakuru ko harimo gukusanywa amakuru azashingirwaho mu gufata icyemezo kizagenderwaho nyuma ya tariki 30, harebwa niba abaturarwanda bagomba kuguma mu rugo cyangwa niba icyo cyemezo kizoroshywa, mu buryo ariko budahungabanya intambwe imaze guterwa.
Yavuze ko mbere yo gufata icyemezo cya nyuma ya tariki 30 Mata inama y’abaminisitiri izicara ikareba intambwe imaze guterwa, hashingiwe ku makuru arimo gukusanywa na Minisiteri y’Ubuzima mu duce twose tw’igihugu n’Umujyi wa Kigali, ku miterere y’icyorezo mu gihugu.
Yakomeje ati “Nubwo tuvuga ku ntambwe ikurikira, ntabwo bivuze ko ku wa Kane ibintu byose bizoroshywa ngo dusubire nk’uko byari bimeze mbere, ni ugutera intambwe ubanje kureba ku buryo dukeneye kwitonda kugira ngo intambwe twateye idahungabaywa, ariko nanone mu buryo bwo korohereza bantu bakomeje kuguma mu ngo, ni uguhuza ibyo byombi, harebwa uburyo ukomereza ku ntambwe wari umaze gutera ntiwemere ko virus ihindukira.”
Yavuze ko icyemezo kizafatwa kizaba gihuza amahitamo igihugu gishaka gukora n’uburemere bw’ikibazo.
Yakomeje ati “Turaza kongera dusuzume tuvuge ngo ariko duhereye ku bushakashatsi buriho, amakuru dufite, uko icyorezo kimereye nabi abantu, ari mu giturage, ari mu mujyi byifashe bite, twarekura iki kugira ngo ubuzima bwongere buse n’ubugana uko busanzwe, ibyo twaba turetse ni ibihe bishobora gutera ikibazo.”
Minisiteri y’Ubuzima yibukije abaturage gutanga amakuru ku wo bazi yahuye n’uwanduye Coronavirus kugira ngo yitabweho bikwiye.
Yagize iti ‘‘Umuntu wese wanga gutanga amakuru arebana n’abahuye n’umurwayi wa Coronavirus cyangwa agahisha ibimenyetso byayo aba ashyize ubuzima bwa benshi mu kaga kandi abihanirwa n’amategeko.’’
Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kuguma mu rugo, kwambara udupfukamunwa mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi mu nsisiro cyangwa ahatuye imiryango myinshi.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.